Bwa mbere mu mateka, kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi byakozwe bifatanyijwe no gukora urugendo rwo kwibuka imiryango y’Abayahudi yiciwe Auschwitz-Birkenau, aho Abayahudi bo muri Pologne n’ahandi bavanywe hirya no hino mu Burayi bakahahurizwa nuko bakicwa.

Auschitz hafatwa nka hamwe mu hantu hakomeye hakorewe ubwicanyi ndengakamere mu gushaka kumaraho ubwoko bw’ Abayahudi, bicwaga n’aba ‘Nazis’ bo mu Budage. Bivugwa ko haguye miliyoni zigera kuri esheshatu z’Abayahudi.

Uru rugendo rukaba rwitabiriwe n’abanyarwanda batuye cyangwa bakorera muri Pologne, biganjemo abanyeshuri biga muri za Kaminuza muri icyo gihugu baturutse mu Rwanda rwabaye kuwa 26 Mata.

Ku ruhande rw’u Rwanda hari Benedicto Nshimiyimana wari uhagarariye Ambasaderi akaba n’umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Budage ari nayo ireberera u Rwanda muri Pologne.

Hari kandi Perezida mushya wa Diaspora nyarwanda muri Pologne, Patrick Dusabe na Francine Mutesi, Perezida ucyuye igihe bafatanyije gutegura no gushyira mu bikorwa iki gikorwa.

Nyuma y’urugendo habayeho igikorwa cyo gusura no gusobanura amafoto yerekana amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi, hakurikiraho filimi ndangamateka yitwa ‘‘Mémoires Partagées’’ yakozwe na Egal Egry, uturuka mu gihugu cy’u Bufaransa.

Iyi filimi ikaba yerekana amateka y’umwe mu bacitse ku icumu muri jenoside yakorewe Abatutsi, Sebaganwa Thiery, akaba yaratumiwe muri Pologne aturutse mu Rwanda, cyane ko mu buhamya bwe muri iyo filimi anakomoza cyane ku mateka y’Abayahudi.

Mu kiganiro na IGIHE, Sebaganwa Thiery yagize ati ‘‘Kuvuga amateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi bimfasha kuvuga ayanjye, nditsa ngahumeka.’’

Mu bandi batanze ibiganiro harimo Benedicto Nshimiyimana, wavuze amateka yaranze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, anasobanura neza impamvu n’inyungu zo kwifatanya n’Abayahudi no kwibukira ahantu nka Auschwitz-Birkenau.

 

 

 

 

 

 

Basobanuriwe amateka ya Auschwitz

 

 

Hakozwe urugendo rwo kwibuka abatutsi bishwe muri Jenoside, hanunamirwa abayahudi bazize Jenoside

 

 

 

 

 

 

Francine Umutesi wanditse igitabo yise Forgiveness the Rwandan way atanga ikiganiro

 

Ifoto y’urwibutso nyuma y’ibiganiro

 

Joanna Kos-Krauze umwanditsi w’ibitabo ukora n’amafilimi ndangamateka, ubu akaba ari gutegura filimi ku Rwanda yitwa Les oiseaux chantent à Kigali

 

Sebaganwa atanga ikiganiro kuri filimi ivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Yanditswe kuya 29-04-2016 na Karirima A. Ngarambe
http://www.igihe.com/diaspora/article/auschwitz-bwa-mbere-mu-mateka-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi-bwahujwe-no
Posté le 29/04/2016 par rwandaises.com