Kuri uyu wa Gatatu tariki 15/9/2010 urukiko rw’ubujurire rwa Versailles mu Bufaransa rwanze icyifuzo cy’uko Dr Eugène Rwamucyo ukekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yakoherezwa mu Rwanda.

Urwo rukiko kandi rwategetse ko Dr Rwamucyo yarekurwa byuzuye. Uyu muganga akaba yari yarafashwe mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka i Sannois (Val-d’Oise) mu gihe yari yari mu mihango yo gushyingura umuntu,hakurikijwe impapuro zo kumuta muri yombi zari zaratanzwe n’u Rwanda mu mwaka wa 2007.

Me Philippe Meilhac wunganira Rwamucyo akaba yatangarije AFP dukesha iyi nkuru ko yishimiye icyemezo cy’urukiko, ngo kuko idosiye barimo ari iya politiki, ati “ni intsinzi y’amategeko kuri politiki.”

Ku ruhande rw’u Rwanda ho bari bataragira icyo bavuga kuri icyo cyemezo, tukaba dukomeza kubibakurikiranira.

Dr Eugène Rwamucyo aregwa na leta y’u Rwanda kuba yaritabiriye inama z’abayobozi zategurirwagamo ibikorwa by’ubwicanyi i Butare mu gihe cya Jenoside. Mu nama bivugwa ko yitabiriye harimo n’iyayobowe na Jean Kambanda wari minisitiri w’intebe muri icyo gihe, akaba yarakatiwe gufungwa burundu n’urukiko rwa Arusha amaze kwemera ibyo yaregwaga.

Mu mwaka wa 2008 kandi Dr Rwamucyo yarezwe n’ishyirahamwe ry’abaregera indishyi ( Collectif des Parties civiles pour le Rwanda), aho ryamushinjaga ibyaha bya Jenoside, iby’ibasiye inyoko muntu n’ubufatanyacyaha mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Foto: rwasta.net

Kayonga J

http://www.igihe.com/news-7-11-7280.html
Posté par rwandaises.com