Ku munsi w’ejo ibendera ry’u Rwanda ryarazamuwe I Marlborough House ku cyicaro gikuru cya Commonwealth, I Londres mu Bwongereza, mu birori byo kwakira ku mugaragaro iki gihugu kibaye icya 54 muri uyu umuryango.

Perezida na Madamu Kagame bifotoranya
n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth n’umufasha we

Perezida Paul Kagame witabiye uyu muhango, yagaragaje ubushake u Rwanda rufite mu kuvoma ibyiza rusanze muri uyu muryango birimo ubuhahirane, umuco n’uburezi.

Nkuko tubikesha The New Times, ageza ijambo ku bari bitabiriye uwo muhango barimo Minisitiri w’intebe wa Trinidad na Tobago Patrick Manning ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth Kamalesh Sharma, Perezida Paul Kagame yashimiye ibihugu bigize Commonwealth ku kuba byaremereye u Rwanda ko rubisanga.

“U Rwanda rwemera imbaraga zikomoka k’ubufatanye nk’ubu, ni yo mpamvu duha agaciro gakomeye ukwinjira kwacu muri Commonwealth, nk’uko tubigenza no ku y’indi miryango,” Ibi ni ibyavuzwe na Perezida Kagame.

Yakomeje agira ati: “U Rwanda nk’umunyamuryango mushya wa Commonwealth, rwiteguye kugirana ubufatanye bukomeye n’ibindi bihugu bigize uyu muryango mu bikorwa bitandukanye kandi bya ngombwa”.

Nyuma gato y’izamurwa ry’ibendera, Perezida Kagame afatanije na Minisitiri w’Intebe Manning na Sharma, bagize ikiganiro n’abanyamakuru.

Nkuko dukomeza tubikesha The New Times, Manning yagize icyo avuga ku bijyanye n’ukwinjira kw’ibihugu mu miryango itandukanye agaragaza ko hari inyungu zihariye ziba zishobora kubivamo.

Umunyamabanga Mukuru Sharma, yahaye ikaze u Rwanda muri ririya tsinda anagaragaza ubushake bwa Commonwealth mu gufatanya n’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’amajyambere.

Foto: The New Times
Uwimana Peter

 

http://www.igihe.com/news-7-11-3434.html

Posté par rwandaises.com