Kuri uyu wa gatanu Akarere ka Nyarugenge kahagaritse inama y’ishyaka ritarabona uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda kugeza ubu FDU Inkingi, ku mpamvu z’uko umuyobozi waryo, Ingabire Victoire Umuhoza, kuri ubu ari gukorwaho iperereza na polisi.

Mayor w’Akarere ka Nyarugenge Theophile Nyirahonora, yatangaje ko Ingabire hari ibintu bimwe na bimwe yagombaga kuzuza mbere y’uko ishyaka rye ryemererwa gukora inama.

“Twamusabye ko abanza akarangiza ikibazo cye mu nzego z’iperereza, nakirangiza, azemererwa gukomeza imirimo ye,” ibi ni ibyo Nyirahonora yatangarije The New Times, ari nayo dukesha iyi nkuru.

Nyirahonora akomeza atangaza ko Akarere kadashobora kwemerera umuntu uri gukorwaho iperereza ku bintu bikomeye gukoresha inama mu ruhame. Yavuze ko kugirango umuntu akoreshe inama mu ruhame agomba kuba afite ubunyamugayo, yanavuze ko Ingabire nta n’uburenganzira afite bwo gukoresha inama nk’izo mu gihe ishyaka rye ritaremererwa gukorera mu gihugu.

Kubwa Nyirahonora, Ingabire yasabye gukoresha inama nk’aho ishyaka ayoboye ryemewe, yirengagije uburyo busanzwe andi mashyaka yujuje kugirango yemererwe gukora. Ibi byatumye Akarere gafata icyemezo cyo kutamuha uruhushya.

Mayor kandi yatangaje ko gushyira hamwe imbaraga n’amashyaka yemewe nka PS-Imberakuri, Ingabire aba yitwara nkaho ishyaka rye ryamaze kwemerwa, ibi bikaba ari ukwica amategeko nkana.

Nkuko The New Times ikomeza ibitangaza, Ingabire ari gukorwaho iperereza ku kuba yaba afite imikoranire n’inyeshyamba za FDLR, umutwe ukorera mu mashyamba ya Congo Kinshasa. Ikomeza itangaza ko icyegeranyo cyakozwe n’itsinda ry’inzobereza z’Umuryano w’Abibumbye kigashyirwa ahagaragara tariki 23 Ugushyingo 2009, kigaragaza ko benshi mu bayobozi b’ishyaka FDU Inkingi, barimo na Ingabire, baba batanga inkunga mu buryo bw’amafaranga ndetse na politiki kuri FDLR.

Iryo tsinda ry’inzobere ryemeje ko bamwe mu bayobozi bakuru ba FDLR bakunze gutumanaho bifashishije telephone, na bamwe mu bayoboke b’ishyaka FDU-Inkingi bo mu Bubiligi, barimo Jean Baptiste Mberabahizi ndetse na Naomi Mukakinani, washakanye na Niyibizi Michel, nawe w’umuyoboke w’iri shyaka.

Foto: The New Times

Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-6-9-3507

Posté par rwandaises.com