Agathe Kanziga , umugore w’uwari perezida w’u Rwanda Yuvenali Habyarimana , kuri uyu wa kane urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwanze icyifuzo cye cyo kuburizamo ikiganiro kivuga kuri genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 94.Iki kiganiro giteganyijwe kuzahita kuri televiziyo France 2, tariki ya 28 z’uku kwezi, cyitwa “Le genocide Rwandais: Les Tueurs parmi nous”

ugenekereje mu Kinyarwanda ni Genocide yo mu Rwanda, abicanyi muri twe.

Mu kwanga icyifuzo cya Agathe Habyarimana urukiko rwasanze ngo nta bimenyetso bihagije yatanze, dore ko ngo yavugaga ko icyo kiganiro yifuza kubanza kukireba, mbere y’uko gitambutswa kuri televiziyo. Agathe Habyarimana avuga ko kuba yarabajijwe n’umunyamakuru wateguye icyo kiganiro, bishobora gutuma ngo afatwa nk’uhamwa n’icyaha asanzwe akekwaho cyo kugira uruhare muri genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Abandi banyarwanda 2 baba mu Bufaransa, Marcel Bivugabagabo na Dr Charles Twagira, nabo babajijwe mu itegurwa ry’icyo kiganiro, bakaba bari bifatanyije nawe mu gusaba ko icyo kiganiro cyaburizwamo.
Mme Habyarimana aherutse kwimwa ubuhungiro n’u Bufaransa dore ko ubu ariho abarizwa. Leta y’u Rwanda nayo yashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi kubera uruhare yaba yaragize muri genocide yo muri 94. U Rwanda kandi rukaba rusaba ko yarwohererezwa kugira ngo yisobanure imbere y’ubutabera.

Jean Daniel Sindayigaya

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=3252

Posté par rwandanews.be