imageIngabire Victoire n’abo baregwa mu rubanza rumwe
Mu gihe ubutabera bw’u Rwanda bwemeza ko bwiteguye bihagije kugira ngo urubanza rwa Ingabire Victoire rurangire kandi rubere mu mucyo, Guverinoma y’u Rwanda isanga Ingabire ariwe uri gukereza urubanza rwe.

Nk’uko Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Guverinoma Karugarama Tharcisse yabitangarije Radio y’Abadage(RNW) kuri uyu wa Kane, Ingabire niwe wasabye ko urubanza rwe rusubikwa. Yagize ati: “Niwe wasabye ko urubanza rusubikwa si Guverinoma yabisabye. Kuri uyu wa Mbere yasabaga ko hakongerwaho andi mezi”.

Minisitiri Karugarama asanga n’ubwo Ingabire ari gusaba ko inyandiko zigize dosiye ye zahindurwa mu Cyongereza, ashobora(Ingabire) gusobanurira abamwunganira kuko we azi ibikubiyemo muri iyo nyandiko.

Minisitiri Karugarama yatangaje ibyo nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Kamena 2011, Ingabire ari mu rukiko, ku nshuro ya kabiri yasabye ko urubanza rwe rwasubikwa kugira ngo idosiye ye igizwe n’amapaji 2.500 ikubiyemo ibirego bye ihindurwe mu Cyongereza bityo abamwunganira b’ABongereza babashe kuyisobanukirwa.

Karugarama Tharcisse yongeye kwibutsa ko ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumaze igihe bwiteguye kandi n’ubundi bwiteguye gukomeza. Ashimangira kandi ko urubanza rwa Ingabire Victoire ruzabamo umucyo uhagije(transaparency/openness/fairness).

Yaboneyeho kuvuga ko ibitangazamakuru n’Imiryango mpuzamahanga batumiwe mu rukiko ahazaba habera urubanza rwa Ingabire. Yagize ati: “Buri wese aratumiwe, Yaba abazava mu Bufaransa, u Buholandi n’u Bwongereza”. Ati: “Ni nyuma y’urubanza tuzabasha kuvuga niba rwaciwe mu mucyo uzira imbereka”.

Ingabire Victoire watawe muri yombi muri Werurwe umwaka ushize, hamwe n’abandi basirikare bakuru ba FDLR bane, Major Uwumuremyi Vital, Col Nditurende Tharcisse, Lt Col. Habiyaremye Noel ndetse na Karuta Jean Marie Vianney; bashinjwa iterabwoba hifashishijwe umutwe witwaje intwaro n’ibindi birego birimo, gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho n’ingingo z’itegeko nshinga hakoreshejwe iterabwoba n’intambara.

Hejuru ku ifoto: Minisitiri Karugarama Tharcisse

Shaba Erick Bill
http://news.igihe.net/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=13909

Posté par rwandaises.com