Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda Arusha muri Tanzania rwakatiye igifungo cya burundu uwigeze kuba Minisitiri w’Umuryango n’iterambere ry’abari n’abategarugori mu Rwanda Pauline Nyiramasuhuko. Ni mu mwanzuro w’urukiko wasomwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Pauline Nyiramasuhuko, niwe mugore wa mbere uhamwe n’ibyaha byo gukora Jenoside yakorewe Abatuti mu Rwanda muri Mata 1994 nk’uko byemejwe n’urukiko rwa Arusha.

“Yahamwe n’ibyaha byo gukora Jenoside no gukangurira abantu gukora Jenoside, akaba anahamwa kandi no guhohotera abantu no kubafata ku ngufu, byakoreshejwe nk’intwaro muri Jenoside”, ibyo byatangajwe n’urukiko rwa Arusha.

Nyiramasuhuko yafashwe mu mwaka w’1997 mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, akimara gufatwa yaje koherezwa mu rukiko rwa Arusha ngo agezwe imbere y’ubutabera.

Umuhungu wa Nyiramasuhuko, Arsene Shalom Ntahobali, umwe muri batandatu baregwa mu rubanza rumwe, nawe yakatiwe igifungo cya burundu kuko ahamwa n’ibyaha bya Jenoside birimo no gufata abagore ku ngufu no gutanga amabwiriza ku bandi bicanyi ngo nabo bafate abagore ku ngufu.

Abandi baregwa muri uru rubanza, ni abahoze ari abayobozi bo mu rwego rwo hejuru muri Perefegitura ya Butare, nabo bahawe igihano cy’igifungo cya burundu kugeza ku mwaka y’igifungo 25.

Uwigeze kuba Perefe wa Perefegitura ya Butare, Sylvain Nsabimana yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 naho uwamusimbuye Alphonse Nteziryayo akatirwa imyaka 30 y’igifungo.

Abahoze ari ba Burugumesitiri, Joseph Kanyabashi yakatiwe imyaka 35 y’igifungo naho Elie Ndayambaje wa Komini Muganza yakatiwe igifungo cya burundu.

Uru rubanza rugeze ku musozo nyuma y’imyaka 10 rutangiye kuburanishwa, rwari ruyobowe n’umucamanza William Hussein Sekule.

Hejuru ku ifoto: Pauline Nyiramasuhuko

MIGISHA Magnifique
http://news.igihe.net/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=13921

Posté par rwandaises.com