Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Afurika idakwiye guhora yiruka ku bihugu byateye imbere isaba ubufasha n’inkunga byo gukemura bimwe mu bibazo biyugarije ahubwo ikwiye gutera iya mbere mu kwishakira uburyo bwo kubikemura idategereje ak’imuhana.

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 12 Ukwakira 2019 ubwo yagezaga ikiganiro ku bitabiriye inama ya 12 y’Umuryango uharanira gutanga umusanzu mu iterambere ry’inzego zose z’imiyoborere ‘World Policy Conference (WPC).

Iyi nama iri kubera i Marrakesh muri Maroc, ihuza abayobozi mu by’ubukungu, politiki, abadipolomate, abahagarariye imiryango itari iya leta, impuguke n’abanyamakuru, igamije gutekereza, kuganira no gutanga ibisubizo byubaka ku bibazo byo mu karere n’ibyo ku rwego mpuzamahanga.

Perezida Kagame yavuze ko atari ngombwa ko umuntu ahora ategereje ko abandi bamufasha kugera cyangwa gukora ibintu nawe ubwe afite ubushobozi bwo kuba yakwikorera.

Yatanze urugero ku Rwanda aho rumaze kugera nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, igashegesha abanyarwanda n’ubukungu bw’igihugu ariko rukaba rumaze kwiyubaka, avuga ko uburyo rwakoresheje bwakoreshwa muri Afurika n’ahandi ku Isi.

Ati “Twabikoze kubera ko kuri twe nta kindi twari dufite mu bitekerezo gishobora kudufasha guhindura ibibazo twarimo ariko twahoraga tuzi ko ari inshingano zacu.”

Perezida Kagame yavuze ko uyu munsi hari intambwe ishimishije Afurika igenda itera mu kwishakamo ibisubizo n’ubushobozi nk’aho imaze gushyira miliyoni 125$ mu kigega cy’amahoro cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ati “Ntidukwiye gukomeza kwiruka ku bindi bihugu dushaka ubufasha, ubu dushobora kugira icyo dutanga. Ubu Abanya-Afurika tumaze guterateranya amadolari miliyoni 125 mu kigega cy’Amahoro cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

Iki kigega cy’Amahoro cya AU cyatangijwe na Perezida Kagambe mu Ugushyingo 2018, mu nama ya 11 idasanzwe ya AU iteraniye i Addis Abeba muri Ethiopia, gitangirana miliyoni $60.

AU yagitangije igamije kwishakamo ubushobozi burambye ku bijyanye no gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro bikorwa na AU n’ibijyanye n’ubuhuza ku mpande zishyamiranye.

Perezida Kagame yanakomoje ku musanzu we na mugenzi we wa Niger, Mahamadou Issoufou mu gushyiraho isoko rusange rya Afurika(AfCFTA) biteganyijwe ko rishobora gutangira kubyazwa umusaruro muri Nyakanga 2020, rikaba isoko rigari ku Isi.

Yavuze ko Afurika ari umugabane ubufite ubukungu butandukanye burimo umutungo kamere n’abakozi bafite imbaraga zo gukora ukaba wagera kuri byinshi ariko ikibazo kikaba igihe waba ufite ibyo mu kiganza ukananirwa kugera ku mpinduka wagakwiriye kugeraho.

Ati “Uko imyaka ishira Afurika igenda iba ahantu horoshye guhinduka. Ibyo dukeneye kubihindura.”

Perezida Kagame yavuze ko kugeza Afurika ku rwego rwifuzwa bitagerwaho hatabayeho ubufatanye bw’abayobozi batandukanye, anatanga urugero rw’amavugurura yakozwe mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ko yagezweho kuko yafatanyije n’abandi bayobozi bari bahuje ibitekerezo ku mpinduka zigomba gukorwamo.

Perezida Kagame yanavuze ku ruhare rw’umugore mu iterambere ry’ubukungu, imibereho myiza n’iry’igihugu muri rusange. Yavuze ko mu Rwanda abagore n’abakobwa bihariye 52% by’abaturage bose bityo abantu bangana gutyo kwirengagiza uruhare rwabo ntaho waba uganisha igihugu.

Ati “Twashoye imari mu burezi n’ubuzima by’abagore kuko abagore bigishijwe bakagira uruhare mu iterambere ry’igihugu aho ariho hose bitangira kugaragaza impinduka nziza ku byo dukora nk’umuryango.”

Umuryango WPC washinzwe mu 2008, ukaba ugamije gutanga ubufasha mu guharanira kugira Isi ifunguye, ifite uburumbuke n’ubutabera. Ugamije kandi gufasha abaturage bose bagizweho ingaruka n’ibibazo runaka.

Perezida Kagame yavuze ko atari ngombwa ko umuntu ahora ategereje ko abandi bamufasha kugera cyangwa gukora ibintu nawe ubwe afitiye ubushobozi

Perezida Kagame yavuze ko uyu munsi hari intambwe ishimishije Afurika igenda itera mu kwishakamo ibisubizo n’ubushobozi

Perezida Kagame yavuze ko Afurika ari umugabane ubufite ubukungu butandukanye burimo umutungo kamere n’abakozi bafite imbaraga zo gukora ukaba wagera kuri byinshi

Ubwo Perezida Kagame yatangaga ikiganiro ku bitabiriye inama

Yanditswe na Evariste Nsengimana Kuya 13 Ukwakira 2019

Igihe.com

Posté par rwandaises.com