Minisitiri w’Itangazamakuru, Mushikiwabo Louise

Minisitiri w’Itangazamakuru Mushikiwabo Louise yabwiye ibiro ntaramakuru BBC ko u Rwanda rufite icyizere cyo kuzemererwa vuba kwinjira mu Muryango “Commonwealth” uhuriwemo n’ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza. Ibyo akabishingira ku mishyikiraho myinshi ijyanye no gusaba  kwinjira muri uwo muryango u Rwanda rwagize.

Ibyo Minisitiri Mushikiwabo yabivuze ku ya 26 Nzeri 2009 mu kiganiro “Imvo n’Imvano” nyuma y’uko bamwe mu Banyarwanda bari muri “Diaspora” nka Rusesabagina bavuga ko u Rwanda rudakwiye kwemererwa kujya muri uwo Muryango bitewe n’uko ngo rutujuje ibisabwa.

Umunyarwanda akaba n’impuguke mu by’amategeko uba mu gihugu cy’Amerika Bwana Kayinamura, we yabwiye “Imvo n’Imvano” ko akurikije ibisabwa kugira ngo igihugu cyemererwe nk’uko bikubiye mu masezerano ya “Singapore na Harare”, asanga byinshi u Rwanda rubyujuje.

Bimwe muri ibyo atanga ingero nko kuba igihugu cyigenga, cyemera ko ururimi rukoreshwa n’ibihugu biri muri “Commonwealth” ari Icyongereza, guharanira amahoro, kwishyira ukizana (Liberty), guteza imbere uburenganzira bwa muntu, uburinganire, ubuhahirane mu bucuruzi budafite imipaka yise “freetrade” n’ibindi. Naho ku bantu ndetse n’imiryango baba barasabye ko u Rwanda rutakwakirwa muri uwo muryango bavuga ko rutujuje ibisabwa, umunyamategeko Kayinamura yakomeje agira ati “Ibyavuzwe na Rusesabagina n’abandi nka we batifuza ko u Rwanda rwemererwa muri Commonwealth nta shingiro bifite kuko batabanje kureba icyo amatangazo yombi ya Singapore na Harere avuga ku bihugu bisaba kwinjira muri uwo muryango”.

Umuryango w’Ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza ugizwe n’ibihugu mirongo itanu na bitatu byo ku mugabane w’Afurika n’ahandi. Uwo muryango utagamije inyungu za Poitike washyizweho n’itegeko rya “West Minister” ryo mu mwaka wa 1931. Twibutse ko raporo ya “Commonwealth Human Rights Initiative” iherutse gushyirwa ahagaragara yari yemeje ko u Rwanda ruhagaze neza ku bijyanye n’ibisabwa kugira ngo igihugu cyemererwe kwinjira muri uwo muryango. 

 


http://www.orinfor.gov.rw/imvaho1926b.htm

Posté par rwandaises.com