Umuyobozi w’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, Bwana Kalibata Anaclet

Urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka rwahawe igihembo n’umuryango Nyafurika “African Association for Public Administration and Management” (AAPAA). Iki gihembo ngo gitangwa buri mwaka ku bigo byarushije ibindi gutanga serivisi nziza kubabigana. Umuyobozi w’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, bwana Kalibata Anaclet, yatangaje ko kugira ngo Serivisi yabo aba ariyo iba iya mbere habaye amatora kuko iki gihembo gitangwa ku bihugu byose by’Afurika.  Nk’uko Bwana Kalibata akomeza abitangaza, ngo hari inzego 57, hakorwa amajonjora ya mbere, n’uko hasigara inzego 15, hakozwe na none andi majonjora, hasigara inzego 5 zo mu bihugu by’u Rwanda, Ghana, Afurika y’Epfo, Zambia ndetse na Uganda.  Bwana Kalibata yakomeje atangaza ko nyuma yo gusigara ari ibihugu 5, bariteguye bihagije, bakaba ndetse bari banizeye ko bazaba aba mbere.

Serivisi itangwa yabaye ntamakemwa

Nyuma yo kwitegura, kuko ahari hasigaye hari aho guha urubuga buri gihugu kikerekana uko serivise yabo ikora yaba ku mashusho ndetse n’ubundi buryo. Serivisi rero itangwa n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda yabaye iya mbere ni uburyo bwo kutanga Visa (uburenganzira buha umuntu kwinjira mu gihugu kitari icye) kuri interineti (Visa Online). Nyuma yo kubona ko u Rwanda rufite za Amabasade nkeya ku isi kandi abantu batandukanye baba bashaka kuza mu Rwanda, nibwo mu mwaka wa 2006 uyu mushinga wizwe ndetse unashyirwa mu bikorwa. Nk’uko Bwana Kalibata abisobanura, ngo hari uburyo iyi serivisi ikora kandi igihe cyose usaba visa ajya kuri interineti agasaba Visa, ako kanya abona ubutumwa bumumenyesha ko ubutumwa bwe bwagiye kandi bwakiriwe, akabona kandi nimero ya dosiye ye ku buryo yayikurikirana ndetse n’igihe azabonera igisubizo.
Niyonsenga Innocent, umuyobozi wungirije ushinzwe guhuza uru rwego n’izindi nzego, yatangaje ko  uyu mushinga wabaye umwimerere, mu buryo bwo kuwerekana hakoreshejwe amashusho ya bamwe mu bakoresha  iyi serivisi.
Iyi serivisi yo gutanga Visa kuri interineti ifite akamaro kanini cyane nk’uko Bwana Kalibata akomeza abitangaza, ngo aho imariye gukoreshwa abantu baza hano mu Rwanda bariyongereye bakaba baravuye hagati ya 20-30 bakagera hagati ya 150-200 ku munsi. Yanasobanuye ko kandi yoroshye kuko umuntu ayikoresha yibereye aho ari atagombye kujya aho amabasade iri. Bwana Kalibata Anaclet yavuze ko iki gihembo cyahawe urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ari icy’Abanyarwanda bose kuko ari politiki ya Leta yo gutanga serivisi nziza kandi zinoze bakaba rero basanga nta gitangaza bakoze cyane kuko bakoze ibyo bagomba.
Usibye iyi serivisi itangirwa kuri interineti, Bwana Kalibata Anaclet yatangaje ko n’izindi zose zitangwa nta kibazo kandi neza yaba ari ugutanga impapuro z’inzira byose birakorwa kuko uje kubyaka aba afite ibyo asabwa iyo abyujeje nta kabuza ahabwa ibyangombwa yifuza bitarambiranye.  Ku kibazo kijyanye n’uko ngo urupapuro ruha umuntu uburengazira bwo kujya mu mahanga (Pasport) yaba igiye kongererwa igiciro, Kalibata yavuze ko ayo ari amakuru adafite gihamya kuko kuri ubu iki cyangobwa kigura amafaranga ibihumbi 50 gusa. Hari kandi bamwe bavuga ko ngo aya mafaranga yaba ari menshi, bwana Kalibata akaba yaravuze ko usibye u Rwanda, ahandi no muri ibi bihugu duturanye hose igiciro kiri hejuru cyane.
Mu butumwa umuyobozi w’urwego rw’abinjira n’abasohoka bwana Kalibata Anaclet atanga, aragaruka ku bufatanye bugomba kuranga  abakorana, bagakorana umurava baharanira kunoza serivisi batanga. Bakumva akamaro ka serivisi batanga kandi bakanumva ko gutanga serivisi nziza atari igisebo.Twabibutsa ko aya marushanwa yabereye i Nairobi mu gihugu cya Kenya, u Rwanda rukaba rwarabonye igikombe kubera serivisi nziza  rutanga.

Bugingo Fidèle

http://www.orinfor.gov.rw/imvaho1926c.htm

Posté par rwandaises.com