Nsanzimana Etienne yatorewe kuyobora Umuryango uharanira Inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bufaransa (IBUKA France) asimbuye Dr Kabanda Marcel wari umaze igihe kitari gito awuyobora, wanashimiwe aho yarawugejeje.

Umuyobozi mushya wa IBUKA France ifite icyicaro i Paris yemerejwe mu Nteko Rusange isanzwe yateraniye i Paris ku wa 8 Gashyantare 2020.

Iyi nteko yagaragarijwemo ibikorwa byakozwe mu 2019, byemejwe binatorwa ku bwiganze bw’abayitabiriye. Umunyamabanga Mukuru wa IBUKA France, Ngaruye Ildephonse, yanagaragaje raporo ku mikoreshereze y’amafaranga na yo yemejwe.

Inteko rusange yemeje Nsanzimana Etienne ku mwanya wa Perezida; Visi Perezida ni Jessica Mwiza Gérondal; Ngaruye Ildephonse yongeye kugirwa Umunyamabanga Mukuru akaba yungirijwe na Munderere Enatha; Umubitsi ni Umugwaneza Gloriose na Kalisa Christian umwungirije. Aba bayobozi batorewe manda y’imyaka itatu.

Inshingano Nsanzimana yahawe azazifatanya no kuyobora IBUKA Europe, kuko u Bufaransa aribwo bugezweho, bugomba kuyobora uwo muryango hashingiwe ku mitererere yawo igena ko ibihugu bisimburana ku buyobozi.

Ibuka-Europe ni ihuriro ryatangiye mu 2003, amasezerano yo gukora byemewe n’amategeko ashyirirwaho umukono i Paris tariki ya 20 Ugushyingo 2010.

Nsanzimana w’imyaka 45 atuye i Paris mu Bufaransa aho abana n’umuryango we, umugore n’abana babiri. Uyu mugabo yari amaze igihe kirekire ari umwe mu bagaragara bya hafi mu bikorwa bitandukanye bitegurwa na IBUKA, haba mu Burayi cyangwa mu Rwanda.

Mu kiganiro na IGIHE, Nsanzimana yavuze ko yishimiye icyizere yagiriwe cyo guhabwa inshingano zo kuyobora IBUKA France.

Yagize ati “Nishimiye kuba natorewe kuba Perezida wa IBUKA France. Ndashimira Dr Kabanda wayoboraga uyu muryango ku bikorwa yawugejejeho. Ngiye gutera ikirenge mu cye. Nzakomereza aho yari ageze kuko yakoze ibikorwa bikomeye.’’

IBUKA France yatangiye kugirana ibihe byiza n’iki gihugu. Umwaka wa 2019 wagaragaje agacu ko guhindura intekerezo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kwibuka ayo mahano nk’uburyo bwo guha agaciro inzirakarengane z’Abatutsi basaga miliyoni bambuwe ubuzima.

Mu 2019 u Bufaransa bwasohoye iteka rya Perezida wa Repubulika n° 2019-435 ryo ku wa 13 Gicurasi 2019, rigena ko kuwa 7 Mata, ari itariki ngarukamwaka yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ingingo ya Mbere y’iri teka ivuga ko ‘Itariki ngarukamwaka yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni 7 Mata’.

Ingingo ya Kabiri ivuga ko ‘Buri mwaka kuri iyi tariki, ibikorwa byo kwibuka bizajya bitegurwa i Paris. Ibikorwa nk’ibi kandi bishobora gutegurwa kandi muri buri ntara bigizwemo uruhare n’umuyobozi wayo [Perefe]’.

Ingingo ya Gatatu yaryo ivuga ko Minisitiri w’Intebe afite inshingano zo gushyira mu bikorwa iri teka, rizasohoka mu igazeti ya leta ya Repubulika y’u Bufaransa.

Iteka ryashyizweho rizafungura amarembo ku bikorwa byo kwibuka bizajya bitegurirwa i Paris nkuko bisanzwe ariko bikanagera mu zindi ntara.

IBUKA France yagaragaje ko iki cyemezo ari intangiriro nziza mu kongera kunoza umubano w’impande zombi. Uyu muryango ufite inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zirenze 10 mu Bufaransa.

Nsanzimana Etienne yatorewe kuyobora Umuryango uharanira Inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bufaransa (IBUKA France)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe Kuya 12 Gashyantare 2020