Bernard Kouchner le 22 décembre 2009 à Paris

Bernard Kouchner, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa mu ruzinduko mu Rwanda, yatangaje ko yasubitse uruzinduko yagombaga kuzagirira mu gihugu cya Cote d’Ivoire ku munsi wo ku cyumweru, aho yari yarateganyije kuzabonana na Perezida w’icyo gihugu. Iki cyemezo Kouchner yagifashe nyuma yuko itariki y’amatora yongeye kwigizwayo ku nshuro ya karindwi.

Amatora muri Cote d’Ivoire yagiye yigizwayo kuva mu mwaka wa 2005. Kuri iyi nshuri, Perezida w’icyo gihugu yatangaje ko amatora yigijweyo kugirango lisiti y’itora irusheho gutegurwa neza, akaba yaratangaje ko amatora atakorwa mu gihe benshi mu baturage b’icyo gihugu batari kuri lisiti y’itora. Itariki nshya yashyizweho ni intangiriro z’ukwezi kwa Werurwe muri uyu mwaka, ariko benshi bafite impungenge zuko nayo itazubahirizwa.

Igihugu cya Cote d’Ivoire mu myaka ishize cyaranzwe n’imidugararo no kutavuga rumwe kw’Abanyapolitiki kugera n’aho gicikamo ibice bibiri. Kuri ubu nubwo muri icyo gihugu harangwamo agahenge, icyo amashyaka yose ndetse n’abaturage bategereje ni amatora, gusa amaso yabo akomeje guhera mu kirere.

Foto: The Telegraph
UWIMANA Peter

 http://www.igihe.com/news-7-11-2404.html

Posté par rwandaises.com