Perezida Kagame (hagati), Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa Kouchner (iburyo bwe) n’abaje bamuherekeje bari kumwe na ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanaga w’u Rwanda Mushikiwabo n’Uw’ubutabera Karugarama (Foto / Urugwiro Village)
Jean Ndayisaba

URUGWIRO VILLAGE – Amaze kwakirwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Bernard Kouchner havuyemo ko muri Gashyantare 2010, Perezida w’u Bufaransa Nicolas Sarkozy ashobora kugenderera u Rwanda ndetse na Perezida Kagame akazajya mu Bufaransa.

Ku gicamunsi cyo ku wa 7 Mutarama 2010 atangariza abanyamakuru ibyavuye mu biganiro yagiranye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Bernard Kouchner yabahishuriye ko mu byo baganiriye harimo ko ibihugu byombi, nyuma yo kubyutsa umubano ushingiye kuri za Ambasade, hagiye gukurikiraho gukora imishinga migari irimo ishoramari, ubucuruzi, ubuzima, uburezi n’ikoranabuhanga.

Ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Madamu Louise Mushikiwabo, Bernard Kouchner yagize ati “umubano hagati y’ibihugu byombi umaze kunozwa. Iki ni igihe cyo gukora imishinga mu bijyanye n’ishoramari n’ubucuruzi, ubuzima ndetse n’ikoranabuhanga.

Bernard Kouchner yabeshyuje yivuye inyuma amakuru yatangajwe n’itangazamakuru ryo mu Bufaransa yavugaga ko yasanze mu nzu ndangamuco y’u Rwanda n’u Bufaransa harasahuwe. Yagize ati “nta na kimwe kigeze gisahurwa, ahubwo turateganya kubaka ikigo kinini cyizaba uruhererekane rw’imico y’ibihugu byombi”.

Mu bindi byibanzweho akaba ari ibireba Uburasirazuba bwa DRC, aho Kouchner yagize ati “ntawakomeza kwihanganira akarengane gakorerwa abatuye mu Ntara za kivu”.

Minisitiri Louise Mushikiwabo we yabwiye abanyamakuru ko ibihugu byombi byemera ubwisanzure bw’ubucamanza ari yo mpamvu hazakomeza ibiganiro ku mateka ahuza ibihugu byombi mu rwego rwo gusobanurira abaturage ukuri ku bitumvikanwagaho.

Ku kibazo cy’uko hajyaho Komisiyo y’ukuri n’ubwiyunge hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda, Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “sindwanya icyo gitekerezo ariko hagomba kwigwa uburyo iyo komisiyo yakumvikanwaho n’uburyo yakora. Icy’ingenzi ni uko abantu bumva by’ukuri ibyabaye”.

Nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa rivuga, iby’uruzinduko rwa Bernard Kouchner rw’iminsi itatu mu bihugu 5 by’Afurika ribigaragaza, muri DRC, azaganira n’abayobozi b’iki gihugu ku bijyanye n’ibibazo by’imbere mu gihugu n’ibireba akarere muri rusange ndetse n’ibijyanye na Monuc iherutse kongererwa manda y’amezi atanu.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=339&article=11530

Posté par rwandaises.com