Kuri uyu wa kabiri Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, Martin Ngoga, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru mu rwego rwo gushyira ahagaragara ibirego bishinjwa Lt Gen. Kayumba Nyamwasa.
Nk’uko tubikesha Radio Rwanda, mu itangazo Umushinjacyaha Mukuru yagejeje ku banyamukuru, harimo ko Lt Gen. Kayumba Nyamwasa, uherutse guhunga igihugu, yakoranaga na Col. Patrick Karegeya mu bikorwa by’iterabwoba no guhungabanya umutekano w’igihugu. Mu byaha bombi bashinjwa, harimo kuba inyuma y’ibitero bya gerenade zaturikiye mu mujyi wa Kigali rwagati mu minsi ishize, ndetse n’izindi zaturikiye mu bice bitandukanye by’igihugu.
Martin Ngoga yatangaje ko inzego z’umutekano zifatanije n’iz’ubutabera zifite ibimenyetso simusiga ku byaha biregwa aba bagabo bombi.
Yakomeje atangaza ko Patrick Karegeya yahunze kubw’ibyaha bikomeye yakoze ariko ko atabibajijwe kuko yahise atoroka igihugu. Naho Kayumba Nyamwasa ngo ibyo byaha yabibajijwe rimwe, ubwo yari kubibazwaho ubwa kabiri aba yatorotse igihugu; ngo akaba yarahunze anyuze mu gihugu cya Uganda mbere y’uko asanga Patrick Karegeya mu gihugu cya Afurika y’Epfo.
Ku bw’umushinjacyaha, inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Afurika y’Epfo zikomeje gukorana mu gushaka uko Lt Gen. Kayumba Nyamwasa yatabwa muri yombi.
Twabibutsa ko mu mpera z’icyumweru gishize ari bwo Lt Gen. Kayumba Nyamwasa yahunze igihugu.
Inkuru byerekeranye:
–Mu mujyi wa Kigali rwagati haturikiye gerenade 2, indi imwe iturikira Nyabugogo
–Lt Gen. Kayumba Nyamwasa yahunze igihugu
Foto: outlookindia
Ntivuguruzwa Emmanuel
http://www.igihe.com/news-7-11-3339.html
Posté par rwandaises.com