Andry Rajoelina uyoboye Madagascar arizihiza ku buryo bw’umwihariko isabukuru y’umwaka umwe amaze ageze ku buyobozi bw’icyo kirwa, nyamara Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu bya Afurika wagifatiye ibihano,nk’uko tubikesha RFI.
Itariki ntarengwa yo kuba yarangije gushyira mu bikorwa amasezerano yubahiriza itegeko nshinga ndetse n’igabana ry’ubutegetsi y’I Maputo muri Mozambique, yari kuri uyu wa kabiri, tariki ya 16 Werurwe.
Nyamara ariko, nk’uko bitangazwa na services z’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu bya Afurika zishinzwe amahoro n’umutekano, ngo Rajoelina yatesheje agaciro urupapuro rw’integuza yari yohererejwe n’uwo muryango, bikaba byari biteganyijwe ko kuva kuri uyu wa gatatu igihugu cya Madagascar kiba kiri mu bihano cyashyiriweho n’uwo muryango.
Bimwe mu bihano byafatiwe icyo kirwa harimo kuba abayobozi babujijwe kugirira ingendo mu mahanga ndetse bakaba bahise banashyirwa mu kato ku bijyanye no gufata ibyemezo.
Ikindi ngo na zimwe mu nkunga zagenerwaga icyo gihugu kiri mu bya mbere bikenye ku isi zikaba zigiye guhagarikwa.
Hagati aho umuryango w’abibumbye wakoze ibishoboka byose ugamije kugira uruhare mu gusubiza ibintu mu buryo mu kirwa cya Madagascar.
Hari muri Kanama, umwaka ushize, ubwo hashyirwaga umukono ku masezerano y’I Maputo ,amasezerano yateganyaga inzibacyuho igendeye ku itegeko nshinga ari ntawe uhejwe.
Aya masezerano yemeje ko Andry Rajoelina ari we uyobora inzibacyuho, cyakora ko agomba gufatanya na Zafy, Ratsiraka na Ravalomanana. Iki gihe isaranganya ry’ubutegetsi ryabaye agatereranzamba cyane ko byagombaga gukorwa na ba nyir’ubwite.
Byabaye ngombwa ko Zafy, Ratsiraka na Ravalomanana bongera guhurira i Maputo; cyakora iki gihe Rajoelina we ntiyigeze yitabira iyo nama.
Andry Rajoelina yahawe itariki ntarengwa kugira ngo abe yarangije kubahiriza ibyavuye mu masezerano yashyizeho umukono, iyo tariki ikaba itarigeze yubahirizwa ; none bikaba biviriyemo ibihano bikaze ikirwa cya Madagascar.
Foto: anneofcarversville
NTIVUGURUZWA Emmanuel
http://www.igihe.com/news-7-26-3601.html
Posté par rwandaises.com