Umufasha wa Perezida wa Repubulika, Madamu Jeannette Kagame, nk’umuyobozi wa White Ribbon Alliance — Rwanda chapter, mu minsi ishize yitabiriye inama yabereye mu Bwongereza, yigaga ku buryo hagabanywa impfu z’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bakivuka, nk’uko tubikesha ikinyamakuru The New Times cyasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Werurwe.
Iyi nama yabereye mu Bwongereza yakiriwe na Madamu Sarah Brown, umufasha wa Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Gordon Brown.
White Ribbon Alliance, ni umuryango mpuzamahanga ukora ubuvugizi ku kurwanya impfu z’ ababyeyi n’abana.
Intego nyamukuru y’iyo nama yabereye muri 10 Downing Street, yari iyo kuganira ku buryo impfu z’ababyeyi n’abana bavuka zagabanyuka, ibi bikorwa mu rwego rwo kwitegura inama rusange y’umuryango w’abibumbye ndetse n’inama y’ibihugu 8 bikize ku isi ndetse n’inama y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe, izo nama zose zizaba muri uyu mwaka.
Umufasha w’umukuru w’igihugu , ndetse n’umufasha w’umukuru w’igihugu cya Ethiopia, Azeb Mesfin, bari batumiwe ngo batange ibitekerezo ku buryo ubuyobozi bwakora ngo butange umusanzu mu kubungabunga ubuzima bw’ababyeyi mu bihugu – hatumiwe u Rwanda naEthiopia nk’ibihugu byateye imbere ku mugabane w’Afurika mu kwita ku buzima bw’ababyeyi.
Ku va ibumoso ujya iburyo Dr. Agnes Binagwaho, Dr. Margaret Chan, Mrs. Azeb Mesfin, umufasha w’umukuru w’igihugu cya Ethiopia, Madamu Sarah Brown, umufasha w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Jeannette Kagame, Bience
Mu ijambo rye, umufasha w’umukuru w’igihugu yerekanye ibyakozwe mu gihugu ngo u Rwanda rukumire impfu z’ababyeyi n’abana, harimo gukora ibarura ry’ababyeyi bitabye Imana, icyumweru cyo kwita ku buzima bw’ababyeyi n’abana, ndetse hakaba no gukurikirana uburyo uturere duhiga kuzateza imbere ubuzima bw’abana n’ababyeyi.
“Imibare ishimishije ubu, ni uko impfu z’ababyeyi zavuye ku 9 ku munsi, none ubu zigeze ku mubyeyi umwe mu masaha 36,” ibyo byagarutsweho na Madamu w’umukuru w’igihugu mu ijambo rye.
Madamu Mesfin yavuze ko hari imbogamizi z’umuco zibangamira ubuzima bwiza bw’abagore n’abana muri Ethiopia, ariko ubu bashatse umuti w’uko abakozi bakora muri urwo rwego rw’ubuzimabava kuri 600 bakagera ku 2,000.
FOtO: The New Times
MIGISHA Magnifique
http://www.igihe.com/news-7-11-3389.html
Posté par rwandaises.com