Kuri uyu wa kabiri Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye muri Village Urugwiro umunyamabanga mukuru w’ishyaka ry’abakominisiti mu Bushinwa (Chinese Communist Party), Gao Shiqi, n’intumwa ayoboye. Mu biganiro byabo bibanze ku mubano w’Ubushinwa n’u Rwanda.

Nkuko tubikesha Orinfor, nyuma y’uwo mubonano, Francois Ngarambe, Umunyamabanga Mukuru w’umuryango RPF, yatangaje ko Gao Shiqi yagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we w’Ubushinwa avuga ko yishimira umubano uri hagati y’u Rwanda n’igihugu cye ndetse anashimira abanyarwanda ku byiza bamaze kugeraho barangajwe imbere na Perezida Kagame.

image
Perezida Kagame arikumwe na Gao Shiqi n’intumwa ayoboye

Shiqi yatangaje ko yagiranye ibiganiro byiza na Perezida, ahanini bikaba byibanze ku iterambere n’ubukungu, yanatangaje ko ishyaka rye rifitanye umubano ukomeye na RPF, akaba ari nayo yamutumiye mu Rwanda mu ruzinduko yahagiriraga rw’iminsi itatu. Umubano hagati ya RPF na CCP umaze imyaka irenga 10 utangiye.

Foto: Village Urugwiro
Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-3788.html

Posté par rwandaises.com