Leta ya Congo yatangaje ko yifuza ko nta musirikare wa Monuc waba akiyibereye kubutaka muri 2011.
Mukiganiro yahaye abanyamakuru, Lambert Mende Omalanga, umuvugizi wa Leta ya congo akaba na Minisitiri w’itangaza makuru, yavuze ko inzego nkuru za loni zabimenyeshejwe hakaba hasigaye gusa kubyigaho.
Kubwa Leta ya congo kandi ngo kugenda kwa Monuc bizatangira himurwa ingabo zayo ziri mu bice bitabayemo intambara cyane,ati izo ngabo zigomba kuhavanwa zikaba zijyanywe mu duce twa Kivu y’amajyaruguru ahakiri umutekano muke.
Mende yakomeje atangaza amwe mu mahame ngenderwaho na Monuc harimo : Kubaha ubwigenge n’ubusugire bwa Congo Kinshasa, gufasha inzego za Leta kwiyubaka,….
Mende kandi arashima ibyo Monuc yagezeho muri iyi myaka 10 ishize yagize ati: « Monuc yadufashije guhagarika intambara zari no guhanagura congo ku ikarita y’isi! », yanayishimiye kandi uruhare rugaragara Monuc yagize mu matora yabaye muri icyo gihugu mu mwaka wa 2006.
Mende ariko avuga ko kugenda kwa Monuc n’ubwo ari ngombwa bitazatuma RDC ihinduka ijuru ku isi! Ati « hashobora kuzabaho utubazo tw’umutekano muke cyangwa se kubangamira uburenganzira bwa muntu,ibyo ntawabyirengagiza ».
Twabibutsa ko abasirikare ba ONU bari muri RDC bageze ku bihumbi cumi n’icyenda, bariyo kuva mu mwaka wa 1999, nkuko byifuzwa na Leta ya Congo Kinshasa igikorwa cyo gutaha kikaba kizatangira mu kwezi kwa Gatandatu kwa 2010 kugeza mu kwezi kwa Gtandatu mu mwaka wa 2011.
Foto: innercitypress
UWIMANA Peter
http://www.igihe.com/news-7-26-3505.html