Deo Mushayidi uregwa guhungabanya umutekeno (Foto / Interineti)
Aloys H. Badege

KIGALI – Ifatwa rya Deo Mushayidi ryashyizwe ahagaragara ku wa 5 Werurwe 2010 akaba yari amaze igihe kitari gito agaragaje ko atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.

Mu kiganiro kigufi ikinyamakuru Izuba Rirashe cyagiranye n’Umushinjacyaha Mukuru, Martini Ngoga, kuri telefoni igendanwa yatangaje ko ifatwa rya Deo Mushayidi ritanga icyizere ku nzego zishinzwe umutekano mu gikorwa cyo gushakisha abakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gutera gerenade mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu gihugu.

Deo Mushayidi usanzwe yivugira ko ari umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda yakunze kumvikana ku maradiyo mpuzamahanga avuga ko ayirwanya.
Martin Ngoga akaba atangaza ko ari umwe mu bari inyuma y’iterwa rya za gerenade zimaze iminsi ziterwa mu Mujyi wa Kigali nahandi, mu mugambi wo guhungabanya umutekano uvugwamo Lt Gen. Kayumba Nyamwasa na Col. Patrick Karegeya ngo ubu bari mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Ikindi Martin Ngoga yatangaje ni uko Deo Mushayidi yafatiwe mu gihugu cy’u Burundi ubu akaba ari mu maboko ya Polisi . Akomeza avuga ko mu mezi ashize yabarizwaga mu bihugu byo mu karere mu gihe abenshi bamukekeraga kuba ari mu Bubiligi.

Kuri telefoni igendanwa kandi ikinyamakuru Izuba Rirashe cyavuganye na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), Safari Gaspard, kwi fatwa rya Deo Mushayidi atangaza ko asanga ari gikorwa cy’ingenzi kuri bo kuko hari ibyo iryo shyirahamwe rimukurikiranaho birimo kunyereza umutungo waryo, atanga urugero rw’amasezerano yagiye asinya mu izina rya ARJ n’abacuruzi banyuranye mu nyungu ze aho kuba iz’ishyirahamwe.

Safari Gaspard yakomeje agira ati “ngereranije ndasanga hari nka miliyoni 20 z’amafranga y’u Rwanda akurikiranyweho, ariko ubu ndi i Nairobi muri Kenya ku buryo ntagira byinshi mvuga cyeretse ndi mu biro nkareba aho byanditse”.

Deo Mushayidi yahoze ari Perezida wa ARJ nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, akurikirwa na Dr James Vuningoma, Madamu Ingabire Marie Immaculée na Safari Gaspard uriyobora muri iki gihe.

Safari Gaspard yakomeje avuga ko   kuba  Deo Mushayidi aregwa kunyereza umutungo wa ARJ ari mu byo asanga byaragiye bidindiza  iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda, ati ‘Deo Mushayidi yatumye akenshi dutakaza ikizere kubaterankunga’.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=364&article=12810

Posté par rwandaises.com