Ruswa n’akarengane bizacika mu Rwanda mu gihe umuturage yamenye kandi akanasobanukirwa imikorere n’imikoranire hagati ye n’inzego zimurenganura, ibi n’ibyatangajwe kuri uyu wa gatandatu n’abanyeshuri bo muri kaminuza nkuru y’u Rwanda bibumbiye mu ishyirahamwe rigamije kurwanya ruswa n’akarengane rikorera muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ubwo bari mu gikorwa cyo kubakira abatishoboye mu murenge wa Rusatira, akagari ka Kimirehe umudugudu wa Nyarutovu.

Mu gikorwa cy’umuganda urubyiruko rw’abanyeshuri rwaturutse muri kamunuza nkuru y’u Rwanda rwifatanyije n’abaturage bo mu mudugudu wa Nyarutovu akagari ka Kimirehe bari kubumba amatafari bamwe barakandagira urwondo abandi bararuhereza bagenzi babo nabo bakabumba amatafari morale yari yose.

Mu kiganiro aba abaturage bagiranye n’abanyeshuri bo muri kaminuza nkuru y’u Rwanda bibumbiye mu ishyirahamwe rigamije kurwanya ruswa n’akarengane rikorera muri kaminuza nkuru y’u Rwanda, ahanini kigamije gusobanurira abaturage uko ruswa n’akarengane byacika ndetse no kubasobanurira inzego zibarenganura, n’abaturage bo mu mudugudu wa Nyarutovu akagari ka Kimirehe bakaba bagaragajeko nubwo ruswa n’akarengane bigenda bicika ariko hari aho bikigaragara. Aha hakaba hatungwa agatoki abayobozi bo mu nzego zibanze.

Kuba abaturage bavuga ko hari ahakigaragara ibibazo bya ruswa n’akarengane mu nzego zibanze Bimenyimana Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kimirehe we yemera ko nubwo mu kagari ayobora ntaho bigaragara ariko hari aho bikiri hirya no hino.

Ku rundi ruhande ariko Munyaneza Francois Xavier, Umunyeshuri muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda uyobora ishyirahamwe ry’abanyeshuri rigamije kurwanya ruswa n’akarengane rikorera muri iyi kaminuza asanga kuba hari aho ruswa n’akarengane bikigaragara kandi ibiganiro bibirwanya bitangwa buri gihe bituruka ahanini kuba umuturage atazi inzego zimurenganura bityo byamukorerwa ntabe yagira aho abariza bitewe no kutabisobanukirwa.

Twababwira ko ibiganiro nk’ibi bigamije kwigisha abaturage no kubasobanurira gahunda ya leta bitangwa n’abanyeshuri bo muri kamunuza nkuru y’u Rwanda buri wa gatandatu nyuma y’umuganda baba bakoranye n’abaturage bo mu murenge wa Rusatira, akagari ka Kimirehe umudugudu wa Nyarutovu.

NTIGUVURUZWA Emmanuel

http://www.igihe.com/news-7-11-3397.html

Posté par rwandaises.com