Kuri uyu wa kabiri tariki 16/3/2010, hari ahagana mu masaha ya saa sita ubwo twageraga ahaturikiye icyo gisasu mu karere ka Huye, mu murenge wa Ngoma, akagari ka Ngoma umudugudu wa Ngoma ya gatanu, aho twahageze hashize akanya gato haturikiye igisasu.

Twabashije kumenya ko icyo gisasu cyari mu isambu y’umuturage kandi cyari kimaze iminsi muri iyi sambu, ngo cyaturikanye umutegarugori witwa Goretti Mukamudenge wari uri guhinga muri iyo sambu, akaba yakomeretse; ubu akaba arwariye mu bitaro bya kaminuza i Butare(CHUB).

Tugera aho habereye aya mahano, twasanze abantu bagiye ariko twahise dushaka umwe mu baba bamenye ibyabaye. Umwe mu bari bahari yavuze ko yari yagiye gusura abantu i Ngoma, arongera ati “twari turi mu nzu twumva ikintu kiraturitse, twahise dusohoka n’abandi bantu twari kumwe; nyuma twahasanze imodoka ya Polisi ihari. Twabonaga hari amaraso bavuga ko ari umuntu umaze guturikanywa n’igisasu.”

Yongeyeho ko ibyo byabereye mu isambu y’umuturage imwe, kandi ngo icyo gisasu cyari kimaze iminsi kiri muri uwo murima, ngo abshinzwe umutekano babajije umuturage wari aho avuga ko yari amaze iminsi ahahinga, ariko ko atari azi ko hari igisasu kiri mu murima we.

Ntitwabashije kubona uwo cyaturikanye kuko yahise ajyanwa kwa muganga, ariko nk’uko twabitangarijwe n’inzego zishinzwe umutekano twahasanze, ngo nka saa tanu na mirongo itanu ubwo umutegarugori witwa Goretti Mukamudenge w’imyaka 30 yari ariho ahinga mu murima wo kwa Jacques uri hafi y’irimbi ry’i Ngoma, abona agati kari kari imbere ye agakubiseho isuka igisasu gihita kimuturikana.

Nk’uko kandi twakomeje tubitangarizwa n’inzego zishinzwe umutekano, ngo icyo gisasu cyakomerekeje umuntu umwe ari nawe wahingaga akaba yakomeretse igice cy’imbere, mu ijosi no ku maguru. Gusa nta kindi twabashije gutangarizwa n’abashinzwe umutekano.

Janet MUKAMANA

http://www.igihe.com/news-7-26-3560.html

Posté par rwandaises.com