-Yemeye bimwe mu byo ashinjwa anasaba n’imbabazi

– Yakatiwe gufungwa imyaka 17

Umwe mu bayobozi ba FDU-INKINGI Bwana Joseph Ntawangundi,kuri uyu gatatu kuwa 24 Werurwe 2010 yongeye kwitaba urukiko gacaca rw’Umurenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma. Nyuma y’urubanza rwamaze amasaha atari make, urukiko rwamukatiye gufungwa igihe cy’imyaka 17.

Nyuma y’uko ahakanye ko atigeze ayobora ikigo cy’amashuri cya EAV Gitwe mu gihe cya Jenoside ndetse agahakana agatsimbarara, ku munsi wa kabiri w’urubanza yaje kwemera ko ariwe koko Joseph Ntawangundi wari umuyobozi wa EAV GITWE mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ndetse anasaba imbabazi umugore Nyirarukundo Beatrice wari uwe akaza kumuta muri Tanzaniya igihe bahungaga.

Yasabye nanone imbabazi ko yabeshye avuga ko atari we ngo gusa yari atarasobanukirwa Gacaca icyo ari cyo ndetse n’uko ikora. Ikindi yasabiye imbabazi ni uko atashoboye gutabara Nsabimana Felicien wiciwe aho kuri EAV kandi yari yamutabaje.

Foto: Gacaca
MUHIRWA Olivier/Igihe.com Eastern province

http://www.igihe.com/news-7-11-3687.html

Posté par rwandaises.com