Umujyi wa Kigali wongeye gutegura igitaramo bakunze kwita Dinner de Gala kuri Serena Hotel cyo kwifuriza ikaze Abashyitsi baje mu birori byo gusoza igikorwa cya Kigali City Festival baturutse cyane cyane muri Afurika y’Epfo , Uganda, Burundi ndetse n’abandi batandukanye bari baje mu nama yo Kwibumbira hamwe kw’ibihugu by’Afurika mu bijyanye n’ubukungu. Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali mu ijambo rye yongeye kugaruka ku ngingo ebyiri nyamukuru za ririya Serukiramuco ry’Umujyi wa Kigali arizo; Kwishimira ibikorwa byiza Umujyi wa Kigali umaze kwigezaho, ndetse no kwishimira ko ku nshuro ya mbere Igikombe cy’Isi kigiye gukinirwa muri Afurika kandi n’u Rwanda rukaba rwaragize amahirwe yo kuzaba ruhari rwerekana ibikorwa byarwo mu rwego rwo kwiteza imbere ndetse no kumenyekanisha umuco warwo. Mayor Kirabo kandi yagize ati « uyu ni umugoroba wo kwidagadura, kwishima ndetse tukanabyina ». Abahanzi nka Shanel wakunzwe cyane n’abashyitsi bari bahari, basusurukije abari bitabiriye ibi birori. Shanel yaririmbye « Ndarota » akurikirwa na Miss Jojo n’itsinda rimufasha mu mbyino ‘Machinal Dance Group’, nawe yashyuhije abantu mu ndirimbo nka ‘Beretirida’, ‘Siwezi enda’ n’izindi. Miss Jojo yakiriwe n’Icyogere mu nkuba Intore Masamba wahise atungura abanya Afurika y’Epfo abaririmbira indirimbo yise ‘Nkosi Sikeleri Afurika’ ubundi ikaba yubahiriza igihugu cyabo, aha urubyiruko rw’ikipe y’umupira y’Umujyi wa Durban rwahise ruhaguruka ruyifatanya na Masamba ruhagaze. Masamba yakomeje aririmba iyo yise ‘Jenga Afurika'(Twubake Afurika) aha ho nta n’umuyobozi n’umwe wasigaye yicaye bose bacinye akadiho hamwe na Masamba. Bamwe mu bashyitsi bitabiriye ibi birori bahawe umwanya wo kugeza ku bari aho ijambo. Mayor wa Kampala Bwana Ssebagala yashimiye umujyi wa Kigali kubyo wagezeho kuko yabonye itandukaniro rinini ugereranyije n’igihe yaherukiraga mu Rwanda mu 1974, yashimye n’ukuntu umujyi wa Kigali usa neza yongeraho ko igihe yumva ashaka gukira Stress za Kampala azajya yiyizira hano I Kigali kuruhuka. Mayor wa Bujumbura nawe wari umaze iminota mike ageze mu Rwanda, mu ijambo rye yashimiye umujyi wa Kigali ndetse n’ibyo u Rwanda rwagezeho muri rusange kandi avuga ko umujyi wa Bujumbura ufite byinshi byo kwigira ku Mujyi wa Kigali. Bwana Mvusi wari uhagarariye Mayor w’Umujyi wa Durban wo muri Afurika y’Epfo we yivugiye ko yatangajwe n’uburyo Kigali irusha gusa neza imwe mu mijyi ya Afurika y’ibihugu byateye Imbere aho yakoresheje amagambo Green and Clean ashaka kuvuga ko Kigali isa Icyatsi ndetse ikaba irangwa n’isuku. Mvusi yanaboneyeho akanya ko gushyikiriza Impano Umujyi wa Durban wageneye umujyi wa Kigali, iyi ikaba ari ishusho y’umupira wo gukina ikozwe mu kirahuri kibengerana cyane. Dr Kirabo amaze gushyikirizwa Impano. Mayor wa Tshwane–Pretoria nawe yari ahari nawe akaba yashimiye Masamba ku ndirimbo yari yaririmbye ishimagiza Umukambwe Nelson Mandela ndetse na Perezida Paul Kagame. Minisitiri w’Imiyoborere myiza James Musoni nawe yafashe ijambo rigufi ashimira Umujyi wa Kigali kuri iki gitekerezo kuko bizahesha igihugu cyacu ishema ryo kumenywa n’abazaba bitabiriye Igikombe cy’isi bikaba bishobora no gutuma hari abashoramari mpuzamahanga bashora Imari yabo hano mu Rwanda. Itorero ry’Igihugu (Ballet National) na ryo ryahawe rugari risusurutsa abari aho mu mbyino gakondo zinereka abashyitsi bimwe mu biranga Umuco Nyarwanda nko kuba amata ari ikintu gikomeye mu muco w’Abanyarwanda. Mayor wa Kampala wari wizihiwe muri ibi birori, yaje gusaba ko abahanzi bamuririmbira ‘Nabikowa’, indirimbo isanzwe ari iya Julianna Kanyomozi, umuhanzi w’umugandekazi. Umuhanzikazi Grace ntiyazuyaje mu gushimisha Mayor Ssebagala, amusaba apfukamye ko ayiririmba banayibyinana. TubibutsE ko uyu munsi taliki ya 21 Werurwe 2010 aribwo hasozwa Kigali City Festival, bikaba biteganyijwe ko bariya bayobozi batandukanye bari bugirane Umubonano na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, hanyuma bakagirana ikiganiro n’abanyamakuru, mbere yo kuza kwerekeza kuri Stade Amahoro ahari bubere ibirori byo gusoza Kigali City Festival. http://www.igihe.com/news-4-8-3636.html Posté par rwandaises.com |