Perezida Paul Kagame atanga ikiganiro ku bagize inama y’ubucuruzi muri Commonwealth (Foto-Perezidansi ya Repubulika)

Kizza E. Bishumba

KIGALI – Perezida Paul Kagame ku wa 10 Werurwe 2010, ku munsi wa gatatu w’uruzinduko yagiriye i Londres mu gihugu cy’u Bwongereza, ubwo yakirwaga n’inama y’ubucuruzi mu muryango wa Commonwealth yakanguriye abashoramari b’Abanyarwanda kuzitabira inama y’ihuriro ry’abacuruzi izabera mu Rwanda kuva ku wa 10 – 11 Gicurasi 2010.

Dr Mohan Kaul, Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Abacuruzi muri Commonwealth ari na we wakiriye Perezida Kagame muri uwo muhango, yifurije u Rwanda na Perezida Paul Kagame ikaze muri Commonwealth aboneraho kuvuga ko u Rwanda hari byinshi ruzungukira muri uwo muryango cyane cyane mu rwego rw’ubucuruzi.

Muri icyo kiganiro kandi Perezida Paul Kagame yatangaje ko ukwinjira k’u Rwanda muri Commonwealth biruha amahirwe menshi ku bucuruzi, rukazakora ibishoboka byose ngo habe ubufatanye bukomeye bw’ibihugu byose bigize uwo muryango.

Perezida Kagame kandi yavuze ko u Rwanda rushyigikiye guteza imbere ubukungu kuva mu myaka ishize gusa avuga ko inzira ikiri ndende mu rwego rw’iterambere, avuga ibyo bizakomeza cyane hagashingirwa ku byo u Rwanda rufite harimo Abanyarwanda ubwabo kuko ngo ari bo mutungo ukomeye w’igihugu.

Iyo nama izabera i Kigali irategurwa ku bufatanye bwa “Commonwealth Council” n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ikazaba igamije ahanini guhuza abacuruzi n’abayobozi bakuru mu nzego z’ibihugu bigize Commonwealth bakazigira hamwe uburyo bunoze bwo guteza imbere ishoramari mu Rwanda.

Ikindi ngo ni ukurebera hamwe uburyo u Rwanda rwakoreshwa mu nzira yo guteza imbere ubucuruzi no mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Iyo nama ikaba izitabirwa n’abantu barimo abacuruzi n’abayobozi mu nzego zitandukanye bose bagera kuri 500, iyo nama ngo izaba ari iya mbere ibereye mu Rwanda kuva rwakwinjira muri EAC muri Nyakanga 2008.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=366&article=12879

Posté par rwandaises.com