Mu mpera z’icyumweru gishize Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu James Musoni yahuye anagirana ibiganiro n’intumwa zari ziturutse mu gihugu cya Uganda ziyobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wungerije, Matia Kasaija.

Ageza ijambo kubitabiriye ibyo biganiro, Musoni yasabye ko hashyirwaho umurongo uhamye mu rwego rwo gukomeza gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Yasabye ko hakomeza kubaho ugufatanya kw’ibihugu byombi kuko bikenerana kandi bikaba nta cyabitandukanya. Yasabye kandi ko hakomeza gushakishwa uburyo bwose bushoboka kugirango habeho ubutwererane ku kiguzi icyaricyo cyose kuko kwigira nyamwigendaho ntacyo byakemura kandi no gutandukana bikaba bidashoboka, nkuko tubikesha The New Times.

Musoni yanavuze muri macye ibimaze kugerwaho kuva igihe inama y’ubushize nk’iyo yabereye, ubwo yaberaga I Kigali, kugeza ubu. Muri iyo nama kandi byaravuzwe ko nta nama zo mu nzego z’uturere duhuje imipaka hagati y’ibihugu byombi zijya zibaho, gusa ko habaho inama ku nzego zo hasi muri utwo duce.

Muri iyo nama kandi haganiriwe ku birebana n’imiyoborere, umutekano ku mipaka y’ibihugu byombi, urujya n’uruza rw’abantu, ubutabera, urujya n’uruza rw’amatungo n’ibindi.

Kasaija yasabye ko habaho uburyo bwo gukurikirana ishyirwamubikorwa ry’ibyemeranyijweho ndetse ko na buri wese bireba ko yakuzuza inshingano ze.

Yagaragaje kandi ko ari ngombwa ko hajya habaho inama ngaruka kwezi nka bumwe mu buryo bwo gukurikirana ishyirwamubikorwa ry’ibyemezo biba byafashwe, kubahiriza igihe n’umurongo ngenderwaho.

Hasabwe kandi ko habaho ubufatanye bw’ibihugu byombi mu gikorwa cyo gukangurira impunzi z’abanyarwanda gutahuka mu gihugu ku bushake.

Foto: The New Times
Kayonga J.

 

http://www.igihe.com/news-7-11-3748.html

Posté par rwandaises.com