Perezida wa Repubulika Kagame(hagati) ahabwa icyubahiro n’ingabo,iburyo bwe ni Umugaba Mukuru w’Ingabo Jenerali Kabarebe na Koloneli Muganga (Foto – Perezidansi ya Repubulika)

Thadeo Gatabazi

GAKO – Nyuma yo kwambika ipeti ryo ku rwego rwa Suliyotona abofisiye bato 240  bari bamaze igihe cy’umwaka mu masomo ya gisirikari mu Ishuri Rikuru rya Gisirikari rya Gako mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, ku wa 26 Werurwe 2010 Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko amasomo bahawe ajyanye n’uburyo bwo kubafasha inshingano zabo, anabasaba kuzakomeza kubungabunga umutekano w’Igihugu n’uw’abaturage hakumirwa ibyarwanyijwe mu gihe cyo kwibohora.

Mu ijambo rye muri uwo muhango, Perezida Kagame yavuze ko igikenewe kuri abo bofisiye bagizwe n’abanyamahanga 10 barimo 4 bavuye mu gihugu cya Liberia, 2 muri Tanzaniya, 2 b’i Burundi n’abandi 2 bo mu gihugu cya Uganda, n’ab’igitsina gore 21, ari ubunyangamugayo no gushyira mu bikorwa gahunda zose z’Igihugu agira ati “mukwiriye kutazemerera ibyo twarwanyije kugaruka mu gihugu, ahubwo mukarwana ku bwisanzure bw’abaturage n’ubw’igihugu muri rusange, umutekano w’abantu n’amahoro yabo mu kurwanya abantu bagifite imyumvire yo gusubiza igihugu n’abaturage mu bibazo”

Ikindi yabwiye abo bofisiye bato ni uko amasomo bahawe ari ayo kububaka mu mitwe bakamenya ko bazagira n’inshingano zo kugarura amahoro n’umutekano hanze y’u Rwanda, bityo abasaba kuzagira ubunyangamugayo nk’ubw’abandi basanzwe kuri urwo rwego.

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikari rya Gako, Koloneli Aloys Muganga, yashimiye Perezida wa Repubulika kuba yaritabiriye uwo muhango.

Koloneli Aloys Muganga yibukije ko amasomo bayatangiye ku wa 1 Mata 2009 ari abasirikari 251, hasoza 240, uretse umwe wapfuye kubera indwara y’umwijima n’undi watsindiye kujya gukorera icyo cyiciro mu gihugu cy’u Bwongereza, abandi birukanywe kubera kunanirwa amasomo.

Koloneli Muganga yibukije ko kuba abo basirikari barashoboye kubona amasomo akenewe babikesheje abarimu babifitiye ubushobozi, ndetse n’ubwitange n’ingeso nziza bagaragaje mu gihe bahabwaga ayo masomo.

Uwo muhango ukaba wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu bigihugu byari bifite abasirikari bitabiriye ayo masomo mu Rwanda.

Abofisiye 4 bashoboye kwitwara neza kurusha abandi bashyikirijwe ibihembo na Perezida wa Repubulika, ibyo bihembo bikaba byari bigizwe na mudasobwa zigendanwa.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=373&article=13255

Posté par rwandaises.com