Ku  munsi w’irahira rye , perezida KAGAME yinjiye muri stade aherekejwe n’ umugore we Jeannette KAGAME . Mu  ikositimu y’ umukara  y’ amapesi  atatu afunze iryo hagati , ishati y’ubururu bwereruka  na kravate itukura , perezida KAGAME yagaragaraga nk’ umuntu utuje , isura icyeye, amwenyura  , ubusanzwe bimugaragaraho gake.Yahitiye aho urukiko rw’ ikirenga rushinzwe kumurahiza rwari rufite icyicaro ari naho yabanje gufata icyicaro kugirango  abanze kurahira.

Ahagaze yemye bya gisirikare , dore ko ari n’ umugaba w’ ikirenga w’ ingabo z;’ u Rwanda , perezida Kagame  yabanje kwifatanya n’abanyarwanda  kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu.Hakurikiyeho umuhango nyirizina wo kurahira aho yabanje gusobanurirwa ibiteganywa n’ itegeko nshinga  ku irahira rye, umuhango wakozwe na perezida w’ urukiko rw’ ikirenga  Madame Aloysie CYANZAYIRE ari nawe wakiriye indahiro ye.
Mu kujya kurahira Perezida KAGAME ,yahagurutse abanje gutunganya  ikote yambaye afata kubifungo byaryo nkuko akunze kubikora buri gihe  iyo agiye guhaguruka mu cyicaro yarimo.
Mu ijwi rituje n’amagambo atomoye , perezida KAGAME , afashe ku ibendera ry’ igihugu n’ukuboko kw’ imoso ,ukwi’ iburyo kuzamuye  yarahiriye imbere y’ imbaga y;abantu bari buzuye stade na hanze yayo indahiro ikubiye mu itegeko nshinga rya Republika y’ u Rwanda .Amaze kurahira n’ icyizere yifitemo;  perezida wa republika ntiyahise asubira mu byicaro bye , aho yategereje ko  ashyikirizwa ibirango by’ igihugu nkuko byari biteganijwe.Perezida KAGAME yashyikirijwe na perezida w’ urukiko rw’ ikirenga itegeko nshinga rya republika y’ u Rwanda, ibendera ry’ igihugu n’ ikirango cya republika .
Ubwo yafataga ijambo , perezida KAGAME mu mvugo itsindagiye kandi atumbiye abo yabwiraga  bigaragaraga ko yashakaga gushimangira ibyo avuga , abantu bose muri stade bari bacecetse bateze amatwi nk’ igihe cy’ ivanjiri muri kiliziya gatorika.
Avuga kubyo azageza kubanyarwanda , Perezida KAGAME yabivuze ubona nta mususu, abitsindagira nk’ ibizagerwaho mu gihe  gito cyangwa se nk’ umuntu wifitemo icyizere cyo kuzageza abanyarwanda kubyo yabemereye. Iri jambo umukuru w’ igihugu yarivuze mu rurimi rw’ icyongereza amaze kwisegura kubanyarwanda ko ashaka kubanza kubwira abashyitsi nyuma akaza kwikuza abumva ururimi rw’ ikinyarwanda.
Nyuma yo kuvuga mu rurimi rw’amahanga perezida KAGAME yagarutse  abwira abanyarwanda mu mvugo nkaya yindi yakoreshaga mu gihe cyo kwiyamamaza imvugo ikoresheje ijwi riranguruye.
Aha naho ntiyahwemye gukoresha imvugo  itsindagira , igaragaza icyizere  cyo kuzagera kubyo yabasezeranije.
Bimenyerewe ko mukuzamuka za escaliers , perezida KAGAME atajya agenda buhoro ni nako  byagenze  ubwo yasubiraga mu cyicaro cye  asa n’ uri muri sport aterera escaliers nk’ umusportif dore ko ari n’ umukinnyi wa tennis.

Valentin UMUHIRE

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=1264

Posté par rwandaises.com