Ambasaderi Christine Nkulikiyinka (iburyo) ari kumwe na Emmanuel Werabe berekana igikombe u Rwanda rwegukanye ku nshuro ya kane rwikurikiranya mu Budage

BERLIN – Ku nshuro ya kane, ku munsi w’ejo (ku wa 13 Werurwe 2010) u Rwanda rwongeye kwegukana igikombe mpuzamahanga cy’uwamuritse ibikorwa bijyanye n’umuco n’ubukerarugendo (Best African Exhibitor Award), uwo muhango ukaba warabereye mu mujyi wa Berlin mu gihugu cy’u Budage. U Rwanda rushoboye kwegukana iki gikombe ku nshuro ya kane rwikurikiranya, dore ko kuva mu mwaka wa 2007 mu bihugu bigera kuri 50 byo ku mugabane w’Afurika byitabira iri rushanwa, nta kindi gihugu kirashobora kwandika aya mateka adasanzwe muri iri murika ryitabirwa n’ibihumbi by’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi. Avugana n’ikinyamakuru Izuba Rirashe kuri telefoni, Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Christine Nkulikiyinka, yavuze ko igihugu cya Morocco ari cyo cyaje ku mwanya wa kabiri nyuma y’u Rwanda, naho Namibia yegukana umwanya wa gatatu. Ambasaderi Christine Nkulikiyinka yagize ati “kwegukana iki gikombe inshuro enye zikurikirana bifite icyo bivuze kinini kuri twe kuko nta kindi gihugu cyari cyabigeraho”. Akomeza avuga ko kugira ngo u Rwanda rwegukane iki gikombe rubikesha ibyamuritswe bidasanzwe bitandukanye birimo umwimerere w’ibihangano byarwo, kwita ku bakiriya n’abaguzi kimwe n’umuco w’u Rwanda ukunze kugaragaza itandukaniro rinini hagati y’umuco warwo n’uw’ibindi bihugu. Mu byamuritswe u Rwanda rufiteho umwihariko harimo “Kwita izina”, uduce nyaburanga tudasanzwe tuboneka mu ishyamba rya Nyungwe n’ibindi bitandukanye.

 

http://www.izuba.org.rw/

Posté par rwandaises.com