Ban Ki Moon arahamagarira isi kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka abatutsi b azize Jenoside

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki Moon (Foto / Interineti)
Kizza E. Bishumba

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki Moon, yahamagariye isi gufatanya mu bikorwa byo kurwanya Jenoside no gufata ingamba zatuma ibyabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994 bitazongera kuba ukundi ku isi.

Ibyo Ban Ki Moon yabivugiye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku wa 7 Mata 2010 mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 16 inzirakarengane zirenga miliyoni zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Nkuko ubwo butumwa buri no ku rubuga rwa Interineti rw’uwo muryango bubigaragaza, Ban Ki Moon yavuze ko mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo kwamagana no kurwanya Jenoside, Umuryango w’Abibumbye washyizweho Juan E.Mendez nk’umujyanama wihariye ushinzwe kurwanya Jenoside.

Ban Ki Moon yatangaje kandi ko Afurika yo yarangije gushyira mu bikorwa gahunda yo kurwanya Jenoside kuko hari amasezerano yakozwe hagati y’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari agamije kubungabunga amahoro n’umutekano no guteza imbere akarere, kurwanya Jenoside no guhana ababigiramo uruhare.

Yagize ati “gukumira Jenoside no kuyirwanya bizaba ubufatanye bwa buri wese, bityo buri wese agomba kubigiramo uruhare, zaba; Leta, sosiyete sivili, abahagarariye amadini ndetse na buri wese muri twe”.

Ki Moon yavuze ko iki gikorwa cyari kigamije kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, anavuga ko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinywe n’ibihugu ari na yo azatuma abantu barindwa Jenoside, ibyaha by’intambara, ihungabanywa ry’ikiremwa muntu n’ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibindi.

Umuryango w’Abibumbye kandi ngo wiyemeje gushyigikira ko abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bakwitabwaho kandi ubutabera bugakurikirana abo ari bo bose bagize uruhare muri iyo Jenoside.

Ubwo butumwa bwa Ban Ki Moon bwashyikirijwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Dr Nsengimana Joseph, washimiye Ban Ki Moon anamwizeza inkunga y’u Rwanda muri uwo muryango muri gahunda iriho yo kwamagana no kurwanya Jenoside.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=378&article=13472

Posté par rwandaises.com