Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi hakunda gusurwa n’abantu batandukanye mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda (Foto / Arishive)

Nzabonimpa Amini

Ku gicamunsi cyo ku wa 16 Mata 2010, abakozi b’Umujyi wa Kigali, abakozi b’Uturere tuwugize n’amashyirahamwe awukoreramo, bose hamwe bakaba barasagaga abantu 1.000, bifatanyije mu rugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Icyo gikorwa cyabimburiwe n’urugendo rw’amaguru rwatangiriye ku biro by’Akarere ka Nyarugenge kugera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi.

Uwo muhango wo kwibuka waranzwe n’indirimbo zarimo ubutumwa busaba abantu kwigirira icyizere cy’ejo heza hazaza, Ndizeye Willy, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo mu ijambo rye muri uwo muhango akaba we yaragize ati “abakoze Jenoside bari ibigwari”.

Nyirahonora Théophila, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge na we wari muri uwo muhango yatanze ubuhamya ku bugome bwamukorewe ni uko Jenoside yateguwe habibwa amacakubiri n’urwango mu baturage, aho iwabo ahahoze ari muri Komini Mukingo ubu habarizwa mu Ntara y’Amajyaruguru batotejwe, baricwa kuva mu mwaka wa 1959, muwa 1962 nibwo se umubyara yishwe, mu wa 1973 na we atotezwa mu mashuri.

Ngo mu mwaka wa 1990 abo mu muryango we barishwe abasigaye bahungira i Kigali na ho mu wa 1994 abari basigaye baricwa we akizwa n’uko ngo yasaga n’abahutukazi, aza gutabarwa n’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi.

Nyirahonora yasabye abari aho kurangwa n’urukundo, kwiha agaciro no kutisuzugura kandi abizeza ko azakora uko ashoboye kugira ngo umwana we akure azi ibyiza gusa nta macakubiri amurimo.

Gashugi Eugène wari intumwa ya Ibuka we yasabye ko buri wese yari akwiye kwibuka azirikana imibereho y’abacitse ku icumu rya Jenoside, yomora ibikomere by’umutima ndetse no kudaheranwa n’agahinda.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=382&article=13680

Posté par rwandanews.be