Kuva Misiri yaba republika iyoborwa na Perezida, Abdel Fattah el-Sisi niwe Perezida wa mbere wa Misiri usuye u Rwanda. Yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali ahagana saa sita n’igice z’amanywa kuri uyu wa kabiri aje mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Ku kibuga cy'indege Perezida wa Misiri yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame

Ku kibuga cy’indege Perezida wa Misiri yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame

Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame n’abandi bayobozi bo mu nzego nshingamategeko, ubutabera na nyubahiriza tegeko.

Ni umwe mu bashyitsi bayobora ibihugu basuye u Rwanda muri uyu mwaka nka Hailemariam Desalegn wa Ethiopia, Dr. Jim Yong Kim uyobora Banki y’isi na Visi-Perezida w’Ubuhinde Hamid Ansari.

Perezida Sisi aje mu Rwanda avuye muri Tanzania, akazava mu Rwanda yerekeza muri Tchad na Gabon mu rugendo Misiri igamijemo gukomeza umubano n’ubufatanye n’ibindi bihugu bya Africa

Avuye ku kibuga cy’indege yahise yerekeza ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi kureba aya mateka mabi yaranze u Rwanda.

Bitigenyijwe ko ba Perezida Sisi na Kagame bagirana ibiganiro bo n’intumwa bayoboye, nyuma bakaganira n’abanyamakuru kubyo bavuganyeho.

Dr Namira Negm Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda yabwiye ibinyamakuru by’iwabo ko uru ruzinduko rwa Perezida wabo rugamije gukomeza ubucuruzi no kuba ibihugu byombi byafungurirana imipaka hakaba ubucuruzi bwisanzuye.

Aba bayobozi byitezwe ko baganira no ku kibazo cy’iterabwoba kireba na Africa. Baraganira kandi no ku mikoreshereze y’amazi y’uruzi rwa Nile Misiri icungiraho imireho yayo cyane.

Imibanire y’u Rwanda na Misiri yahawe imbaraga kuva 2015 ubwo u Rwanda narwo rwoherezaga uruhagarariyeyo,  Sheikh Saleh Habimana wahoze ari Mufti w’u Rwanda.

Imibare ya 2015 ivuga ko u Rwanda rwavanye miliyoni 30$ mu byo rwohereza mu Misiri naho Misiri ibona miliyoni 64$ mubyo yohereje gucuruza mu Rwanda.

Abayobozi bombi babanje kugirana ibiganiro bigufi ku kibuga cy'indege

Abayobozi bombi babanje kugirana ibiganiro bigufi ku kibuga cy’indege

Perezida Sisi yahise yerekeza ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi

Perezida Sisi yahise yerekeza ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi

Aje mu Rwanda avuye muri Tanzania aho yageze ejo mu gitondo

Aje mu Rwanda avuye muri Tanzania aho yageze ejo mu gitondo

Perezida wa Misiri ageze mu Rwanda

Posté le 16/08/2017 par rwandaises.com