Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abasenateri bashya 20 hamwe n’abayobozi barimo ab’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere n’Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere.

Umuhango wo kurahira wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

Aba basenateri manda yabo izamara imyaka itanu mu gihe izicyuye igihe zamaraga imyaka umunani.

Barimo bane bashyizweho na Perezida Kagame ku wa 20 Nzeri 2019 nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yemeje abandi 16 batowe bahagarariye inzego zitandukanye zirimo Intara n’Umujyi wa Kigali, amashuri makuru na kaminuza bya leta n’ibyigenga n’abahagarariye imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda.

Usibye abasenateri barahiye, harahiye kandi Dr Kayitesi Usta ku mwanya w’Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere na Dr Nibishaka Emmanuel mwanya w’Umukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere hamwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere.

Perezida Kagame yashimiye Abasenateri bacyuye igihe ku kazi gakomeye bakoze, avuga ko abashya aribyo bagiye gukomeza kubakiraho bityo ‘tugatera indi ntambwe mu gihugu cyacu’.

UKO UYU MUHANGO WAGENZE UMUNOTA KU WUNDI

16:20: Umuhango waberaga mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko urasoje. Perezida Kagame yijeje abasenateri n’abayobozi bashya barahiye ubufatanye kugira ngo bazabashe kuzuza inshingano zabo maze iterambere igihugu cyifuza rigerweho.

-

 Ntabwo turagera aho tujya ariko turi mu nzira nziza – Perezida Kagame

Politiki nziza ni imiyoborere myiza twese dufite, ni uruhare dukwiye kugira, nibyo bitugejeje aho turi ubu, ndibwira ko ntabwo turagera aho tujya ariko turi mu nzira nziza. Ni ngombwa ko dukomeza kubyishyiramo tukumva ko ari ibyacu, ndetse tukabishyiramo imbaraga zose.

-

 Umutekano uratureba twese – Perezida Kagame

Ibyo dukora byose bishingiye ku mutekano n’imiyoborere myiza, ni inshingano ya buri wese , inzego dukoreramo izo arizo zose. Nubwo dufite abacunga umutekano rero, inshingano y’umutekano ni iya buri wese, twese, abarahiye, abatarahiye, abari hano muri iki cyumba n’abari hanze.

-

 Ababahisemo bagomba kuba barashingiye ku inararibonye babonyemo, harimo kuba inyangamugayo, harimo kugira ubumenyi n’ubundi bushobozi byihariye mufite mu bintu bitandukanye.

Akaba ariyo mpamvu abanyarwanda babatezeho byinshi, bazi ko ibyo byose mufite muzabikoresha mu guhindura imibereho yabo ikaba myiza. Bizabasaba na none kubegera, mukamenya neza uko babayeho n’ibibazo bahura nabyo kugira ngo mutange ibisubizo byabyo cyangwa inama z’uko byakemurwa.

Umurimo wanyu ntabwo ari ugutora no gutorwa gusa, Yego cyangwa Oya ku mategeko abagezwaho, ahubwo ni ukureba ko abanyarwanda babona ibyo bakeneye kandi bakwiye kugira ngo bagire ubuzima bwiza muri iyo nzira y’ibikorwa byose.

-

  Umwanya w’ubuyobozi ni amahirwe – Perezida Kagame

“Abasenateri bacyuye igihe n’abayobozi ba sena bandi bafatanyije bose hamwe, harimo Perezida wa Sena ucyuye igihe n’abari bamwungirije kubera ko imirimo bakoze niyo abayobozi bashya n’abasenateri bashya bagiye gukomeza kubakiraho bityo tugatera indi ntambwe mu gihugu cyacu.

Gukorera igihugu cyane mu mwanya w’ubuyobozi, ubundi uko bizwi ni ishema ku muntu ubonye ayo mahirwe. Ariko ni amahirwe yo gukoresha neza, ushobora kugira amahirwe ukayakoresha nabi, kuko ibiri muri ayo mahirwe ni inshingano zirenze gukora akazi gusa, ni inshingano yo kugeza ku banyarwanda ibyo badutezeho, harimo gufata ibyemezo bifitiye bose akamaro no gushimangira ubumwe bw’igihugu cyacu.”

16:10: Perezida wa Repubulika atangiye kugeza ijambo ku bitabiriye uyu muhango aho atangiye ashimira by’umwihariko abasenateri bamaze kurahirira inshingano.

Ati “Twateraniye hano mu muhango wo kwakira indahiro y’abasenateri bashya, y’umugaba w’ingabo zishinzwe kurinda ikirere cy’u Rwanda, iy’Umuyobozi wa RGB n’uy’umwungirije. Ndagira ngo mbanze nshimire abamaze kurahira no kuba abo barahiye biyemeje gukomeza gukorera igihugu cyacu, ndashimira kandi na Perezida wa Sena na ba Visi Perezida bamaze gutorerwa kuyobora uwo mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko.”

16:05: Dr Iyamuremye Augstin watorewe kuba Perezida wa Sena, mu ijambo rye yashimiye Umukuru w’Igihugu na bagenzi be bamutoye we na bagenzi be.

Yagize ati “Mbikuye ku mutima ndagira ngo mbashimire icyizere mwongeye kungirira mukangira mu basenateri Itegeko Nshinga ribahera ububasha. Icyo nabizeza ni uko ntazabatenguha.”

“Muri uyu mwanya ndagira ngo nshimire abasenateri hamwe na bagenzi banjye bamaze kudushyira muri Biro ya Sena, ni inshingano iremereye tudashobora gusoza buri musenateri ataduteye inkunga ye kandi ku buryo butaziguye.”

Yijeje ko sena izashyira hamwe kandi igatanga ingufu zayo zose iharanira inyuma z’abanyarwanda.

16:00: Nyuma y’amatora, Biro Politiki ya Sena yarahiriye inshingano zayo. Senateri Iyamuremye yahise ahabwa icyicaro gishya, iruhande rwa Perezida wa Repubulika nkuko amategeko abiteganya.

15:55: Ku mwanya wa Visi Perezida ushinzwe imari n’abakozi, hamamajwe Mukabaramba Alvera na Umuhire Adrie. Mukabaramba niwe watowe ku majwi 22 mu gihe uwo bari bahatanye yagize amajwi 4.

15:43: Ku mwanya wa Visi Perezida wa Sena ushinzwe iby’amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Esperance wari usanzwe ari Minisitiri w’Umuco na Siporo, aho yagize amajwi 23 kuri atatu ya Hadija Ndangiza Murangwa.

15:40: Ku mwanya wa Visi Perezida wa Sena ushinzwe iby’amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, hamamajwe Nyirasafari Esperance na Senateri Hadija Ndangiza Murangwa.

15:35: Dr. Iyamuremye Augustin niwe watorewe kuyobora Sena y’u Rwanda muri manda y’imyaka agize amajwi 25 mu gihe Zephirin Kalimba bari bahataniye uyu mwanya we yagize ijwi rimwe.

15:27: Senateri Zephirin Kalimba nawe yafashe ijambo avuga ko yiyamamaza ku giti cye, asaba bagenzi kumugirira icyizere bakamutorana ishyaka n’urukundo

15:25:Nyuma yo kwamamazwa, Senateri Iyamuremye yavuze ko abyemeye ndetse ko asaba bagenzi be kubimushyigikiramo.

15:23: Karangwa Chrysologue niwe wabimburiye abandi mu kwamamaza, atanga Iyamuremye Augustin nk’umukandida aho yavuze ko abishingira kuba yarayoboye inzego zitandukanye mu gihugu, ndetse ko yanabaye umuhuza wa bose kandi muri byose.

Ati “Ni umunyakuru kandi ukuri kubaka. Ibyo mbimubonamo, kandi afite inararibonye muri uru rwego twese tuzi ko yabaye muri manda ya mbere ya Sena kandi yabyitwayemo neza. »

15:20: Nyuma y’irahira, hagiye gukurikiraho itorwa ry’abagize Biro ya Sena. Haratorwa Perezida na Visi Perezida ba Sena. Buri mwanya uriyamamarizwa ukwawo. Umusenateri ashobora kwiyamamaza cyangwa akamamaza mugenzi we

15:15: Abasenateri bose uko ari 20 bamaze kurahirira inshingano zabo mu byiciro bibiri. Harahiraga icyiciro kigizwe n’abasenateri icumi nyuma yacyo abandi bagakurikiraho mu kugeza indahiro yabo kuri Perezida wa Repubulika.

15:05: Dr Kayitesi Usta na Dr Nibishaka Emmanuel bamaze kurahira imbere ya Perezida wa Repubulika nk’abayobozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere. Maj Gen Bayingana Emmanuel, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere nawe amaze kurahirira imirimo ye.

Dr Usta Kayitesi arahirira inshingano zo kuba Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB

Dr Kayitesi yarahiriye inshingano hamwe n’Umwungirije Dr Nibishaka Emmanuel

Gen Maj Bayingana Emmanuel arahirira kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere

Maj Gen Bayingana Emmanuel yarahiriye kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere

15:00: Perezida Kagame ageze mu cyumba cy’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ahagiye kubera umuhango w’irahira ry’abasenateri n’abandi bayobozi b’igihugu. Abo barimo Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Dr Kayitesi Usta n’ Umukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Dr Nibishaka Emmanuel hamwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere.

Bamwe mu basenateri bagiye kurahira

Prof. Niyomugabo Cyprien ni umwe mu basenateri bashya binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko

Lambert Dushimimana wigeze kuba Perezida wa Njyanama mu karere ka Rubavu yarahiriye kwinjira muri Sena y’u Rwanda

Senateri Hadija Ndangiza Murangwa ni umwe mu barahiye

Dr Nyinawamwiza Laetitia yari asanzwe ayobora Koleji y’Ubuhinzi, ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo (CAVM)

Prof. Ephraim Kanyarukiga, umwe mu bashinze Kaminuza y’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo hagati (AUCA), yinjiye muri Sena

Mureshyankwano Marie Rose yagarutse mu nteko nk’umusenateri nyuma y’uko yigeze kuba umudepite

Sena icyuye igihe yagaragaje ko muri manda yayo ya kabiri yagize uruhare rukomeye mu iterambere n’imibereho myiza by’abaturage binyuze mu gutora amategeko, kwemeza abayobozi, gukemura ibibazo n’ibindi.

Nkuko bisanzwe umuhango w’irahira ry’abasenateri bashya uyoborwa na Perezida wa Repubulika bikaba binateganyijwe ko hahita hatorwa abayobozi b’Umutwe wa Sena.

Inshingano zihariye za Sena zirimo kugenzura iyubahirizwa ry’amahame remezo, kugenzura imikorere y’imitwe ya Politiki, kwemeza ishyirwaho ry’abayobozi, gutanga ibitekerezo ku mushinga w’ingengo y’imari mbere y’uko wemezwa n’Abadepite, kwakira inyandiko zimenyekanisha imitungo y’urwego rw’umuvunyi.

Amafoto: Niyonzima Moise

Yanditswe na Philbert Girinema Kuya 17 Ukwakira 2019

https://igihe.com