Guverinoma y’u Rwanda yagaragarije Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano impungenge itewe n’ubufatanye bw’Ingabo za Afurika y’Amajyepfo, SADC, n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ifite imigambi yo guhungabanya umutekano warwo.

Ni ubutumwa bukubiye mu ibaruwa ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yagejejwe n’ibiro bihoraho by’u Rwanda muri uyu muryango kuri Perezida w’aka kanama, Carolyn Rodrigues-Birkett, tariki ya 13 Gashyantare 2024.

Minisitiri Biruta yagaragaje ko ingabo ziri mu butumwa bwa Afurika y’amajyepfo zibogamiye ku ruhande rwa RDC, kandi ko ubu bufatanye bushobora kwagurira intambara mu karere; umwuka mubi ukiyongera.

Yibukije ko muri RDC hari imitwe yitwaje intwaro irenga 260 kandi ko SADC iri gufasha igisirikare gikorana n’ingabo z’u Burundi, abacancuro b’Abanyaburayi, umutwe wa FDLR ugizwe n’abarimo abajenosideri n’imitwe iwukomokaho n’imitwe yimitse ingengabitekerezo ya jenoside igize ihuriro rya Wazalendo.

Yagize ati “SAMIRDC [Ingabo za SADC muri RDC] iri gukorana n’iyi mitwe y’abagizi ba nabi mu kurwanya M23, yifatanyije na Leta ya RDC yahisemo gukemura amakimbirane ikoresheje imbaraga za gisirikare, irenga ku myanzuro ya Nairobi na Luanda.”

Minisitiri Biruta yamenyesheje Perezida w’akanama ka Loni gashinzwe umutekano ko imirwano muri Kivu y’Amajyaruguru yafashe intera nyuma y’aho Perezida wa RDC n’uw’u Burundi batangarije ku mugaragaro ko bazatanga ubufasha mu gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Yagaragaje u Rwanda ruhangayikishijwe n’aya magambo y’abakuru b’ibihugu by’abaturanyi n’ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi bikomeje gukorerwa abavuga Ikinyarwanda barimo Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi n’Abanyamulenge.

Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru ishinzwe amahoro, Jean-Pierre Lacroix, iherutse kugirira uruzinduko muri RDC, yizeza ubutegetsi bw’iki gihugu ko akanama ka Loni gashinzwe umutekano kazareba uko MONUSCO yazaha ingabo za SADC ubufasha burimo ibikoresho.

Minisitiri Biruta yagaragaje ko ubufasha bwa MONUSCO ku ngabo za SADC, iz’u Burundi na FDLR, bwashyira Loni mu mwanya wo gukora nabi kuko yaba yifatanya na Leta ya RDC mu mugambi wo gutsemba Abanye-Congo b’Abatutsi n’uwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yagize ati “Mu kwifatanya no gufasha ingabo zirimo SAMIDRC, FDNB na FDLR, Loni yaba ikorera mu mwanya udakwiye kandi byatuma ifasha ihuriro ry’izi ngabo rifite umugambi umwe wo gutsemba Abanye-Congo b’Abatutsi mu burasirazuba bwa RDC, kandi yanatangaje umugambi wo guhungabanya u Rwanda.”

“Guverinoma y’u Rwanda ihamya ko aya makimbirane akomeje bitewe n’uko umuryango mpuzamahanga wirengagije nkana imizi yayo, irimo ubufasha buhabwa imitwe y’abajenosideri muri RDC, kwanga gusubiza ugutakamba kw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda kwa Leta ya RDC, cyane cyane Abatutsi, no kwanga gucyura ibihumbi amagana by’Abanye-Congo bari mu karere.”

Minisitiri Biruta yamenyesheje Perezida w’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ko guha ubufasha ingabo za RDC n’izindi byifatanya, bituma ubutegetsi bw’iki gihugu burenga ku byemezo byo gukemura aya makimbirane mu mahoro.

Yasabye ko aka kanama katakwemera ubusabe bwo guha ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ubufasha, ahubwo kagasaba ubutegetsi bw’iki gihugu kubahiriza imyanzuro y’amahoro yafatiwe mu biganiro byabereye i Nairobi na Luanda muri Angola, asezeranya ko u Rwanda ruzatanga umusanzu mu gihe uzakenerwa.

Ku magambo gashozantambara yatangajwe na Perezida wa RDC n’uw’u Burundi, Minisitiri Biruta yamenyesheje Carolyn Birkett ko u Rwanda ruzakomeza gufata ingamba z’ubwirinzi, hagamijwe gukumira umugambi wabo wo gukuraho ubutegetsi bwarwo n’ibitero imitwe y’abajenosideri yagambirira kugaba mu Rwanda.

https://mobile.igihe.com/amakuru/article/u-rwanda-rwagaragarije-un-impungenge-rutewe-n-ubufatanye-bwa-sadc-n-imitwe