Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yashimye u Rwanda ku bw’umuhate rwagaragaje mu gukemura ikibazo cy’abimukira bava mu bihugu byabo binjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, binyuze mu bufatanye ibihugu byombi byagiranye.

Ibi Boris Johnson yabigaragaje mu kiganiro yagiranye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu mugoroba wo kuwa 19 Mata 2022 nk’uko Guverinoma y’u Bwongereza yabitangaje.

Minisitiri w’Intebe Boris Johnson yakomeje avuga ko igihugu cye kizakomeza gukorana n’u Rwanda mu guhangana n’iki kibazo cy’abimukira ndetse n’abatangiye kucyuriraho bagakora ubucuruzi bw’abantu.

Yavuze ko ibihugu byombi kandi bizafatanya mu gufasha impunzi kunyura mu nzira zemewe no kubona umutekano.

Mu Cyumweru gishize nibwo u Rwanda n’u Bwongereza byashyize umukono ku masezerano agena ko mu gihe cy’imyaka itanu, abimukira n’impunzi binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bazajya boherezwa mu Rwanda aho bazaba bafite amahitamo abiri gusa; kuba mu gihugu cyangwa se gusubira aho bakomoka.

Abarebwa n’iki cyemezo ni abimukira n’impunzi binjiye mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko. Hazarebwa niba nta byaha bitandukanye bakoze, gusa u Rwanda rwifuje ko rutakwakira abaturutse mu bihugu by’ibituranyi nk’u Burundi, Uganda, DRC na Tanzania.

Ntabwo impunzi zo muri Ukraine ziri muri izo zizakirwa muri iyi gahunda ahubwo abarebwa cyane ni abinjira mu Bwongereza banyuze nko mu bwato, bacurujwe n’abandi nkabo.

U Bwongereza busobanura ko buzatanga inkunga yo kwifashisha mu bikorwa by’iterambere bigirira akamaro izo mpunzi n’abaturwanda basanzwe muri rusange.

Ku ikubitiro, bwavuze ko bugomba guha u Rwanda miliyoni 120£ azagirira akamaro izo mpunzi n’Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by’uburezi mu mashuri yisumbuye, ay’imyunga ndetse n’andi mahugurwa y’amasomo y’ubumenyingiro. Ibyo byiyongeraho ko bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.

Uyu munsi u Rwanda rwiyemeje gukemura ibibazo n’ubuzima bubi impunzi zihura nabyo mu bihugu byabo. Magingo aya, rucumbikiye impunzi zigera ku bihumbi 130 zo mu bihugu bitandukanye birimo RDC, u Burundi, Afghanistan n’abimukira bo muri Libya bakiriwe by’agateganyo. Bose bafite uburenganzira ku murimo mu gihugu. Boris Johnson yaganiriye na Perezida Kagame ashima u Rwanda rwemeye kwakira abimukira

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu

https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/boris-johnson-yaganiriye-na-perezida-kagame-ashima-u-rwanda-rwemeye-kwakira