Perezida Paul Kagame yashimye intambwe yatewe iganisha ku gutangira gukorera inkingo mu Rwanda aho rwo na Sénégal byatoranyijwe n’Ikigo cy’Abadage kizobereye mu bijyanye no gukora imiti, BioNTech, mu bizahabwa ikoranabuhanga n’amahugurwa ajyanye n’ikorwa ry’inkingo.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Kanama 2021. Yabitangaje nyuma y’inama yitabiriye yamuhuje n’Umuyobozi Mukuru wa BioNTech, Uğur Şahin. Yateguwe n’Umuryango KENUP Foundation.

Yitabiriwe kandi na Perezida Macky Sall wa Sénégal na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, Ursula von der Leyen.

Perezida Kagame yashimye BioNTech yagize uruhare mu gutanga ikoranabuhanga rizafasha mu mu cyerekezo cya Afurika nk’umugabane ukeneye kurikoresha byihutirwa.

Urugendo rwo gufasha Afurika kugera ku ntego yo gutangira gukora inkingo kuri uyu mugabane, rwanagizwemo uruhare na Perezida Macky Sall, waharaniye ko hahuzwa imbaraga mu kubyihutisha.

Perezida Kagame yagize ati “Ni igihe gishimishije. Ndishimira umuhate twese turi kugaragaza muri ibi biganiro ndetse uyu ni umusingi ukwiye kubakirwaho.’’

Yashimangiye ko intambwe yatewe yerekana neza ibyagerwaho mu gihe Afurika ishyize hamwe.

Perezida Kagame ati “Afurika ikora neza iyo ikoreye hamwe. Ni ingenzi ko iyi gahunda yubakira ku rwego rw’umugabane binyuze ku Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya Indwara (Africa CDC).

“Ikorwa ry’inkingo muri Afurika ryashoboka kubera udushya twahanzwe na BioNTech n’abafatanyabikorwa bayo n’abandi. Afurika ifunguriye ishoramari ndetse ubucuruzi buri mu nzira iganisha ku bukungu buhamye.’’

Umukuru w’Igihugu yashimye abarimo Perezida wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen n’indi miryango irimo Mastercard Foundation na International Finance Corporation ku musanzu wabo.

Kugeza ubu, intambwe y’ibanze izafasha mu gutangira gukorera inkingo muri Afurika no mu Rwanda by’umwihariko yamaze guterwa. Izagerwaho binyuze mu mikoranire irimo EU, Banki y’Ishoramari y’u Burayi, European Investment Bank (EIB), Ishami rya Loni rishinzwe Ubuzima (OMS) na Africa CDC.

U Rwanda na Sénégal ni byo bihugu byatekerejweho mbere mu bizashyirwamo inganda zikorerwamo inkingo.

BioNTech ni yo yagize uruhare mu ikorwa ry’urukingo rwa mbere rwa Covid-19 ifatanyije na Pfizer, Ikigo cy’Abanyamerika na cyo kizobereye mu bijyanye n’ikorwa ry’imiti; amahirwe ni menshi ko izo nkingo zatangira gukorerwa mu gihugu.

Itangazo ry’iki kigo rivuga ko kizera ko cyubakiye ku musaruro cyakuye mu ikorwa ry’inkingo za COVID-19, gihanze amaso ku gutangira gukorera mu Rwanda no muri Sénégal inkingo za malaria n’igituntu.

Inkingo zizakoreshwa zizifashisha uburyo bugezweho buzwi nka mRNA butuma uwaruhawe umubiri we ugira ubushobozi bwo kurema ubudahangarwa bugizwe n’abasirikare barwanya agakoko kakingiwe.

Afurika yatangiye gutekereza ku gukora inkingo nyuma yo kwaduka kwa COVID-19, bishingiye ku kuba yarirengagijwe mu gihe cyo kuzisaranganya.

Malaria yatekerejweho mu kuyishakira urukingo ni imwe mu ndwara zibasiye Afurika kuko OMS itangaza ko mu 2019 yari yihariye 94% by’impfu zatangajwe.

BioNTech yari yatangaje ko ifite gahunda yo kwinjira ku isoko rya Afurika no kuhakorera inkingo za malaria muri Nyakanga.

Izi nkingo zigiye gutangira gukorerwa mu bihugu bya Afurika mu gihe Isi yihaye umwaka wa 2030 wo kuba yaranduye malaria n’igituntu.

Kuva yakwinjira mu bijyanye no gukora inkingo za COVID-19, BioNTech yinjije agatubutse ndetse yizeye kwinjiza nibura miliyari 18.7$ avuye mu zagurishijwe. Perezida Paul Kagame, Macky Sall wa Sénégal bari kumwe na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, Ursula von der Leyen

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimye-imikoranire-na-biontech-iganisha-ku-gukorera-inkingo