Itsinda ry’abashoramari batandatu riyobowe na Marc Holtzman, Umuyobozi Mukuru wungirije wa banki y’Abongereza Barclays Capital, ryagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame, aho ryagaragaje ubushake bugaragara mu gushora imari mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Orinfor, Marc Holtzman yatangaje ko ahanini we na bagenzi be bakorera ishoramari ku mugabane wa Aziya bishimiye umurongo u Rwanda rufite ndetse bakaba biteguye gushora imari yabo mu buhinzi, kubyaza umusaruro umutungo kamere, mu myubakire y’amazu n’ibindi.

Holtzman atangaza ko mu biganiro bagiranye na Perezida Kagame baganiriye ahanini ku buryo guverinoma y’u Rwanda yorohereza abashoramari gukorera mu Rwanda, yanagaragaje kandi ko ibyo biganiro byari ingirakamaro.

The New Times iganira n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere, John Gara, yatangaje ko abo bashoramari mu byo bateganya gushoramo imari yabo mu Rwanda harimo no gufungura televiziyo yigenga.

Ntago umubare w’amafaranga aba bashoramari bateganya gushora mu Rwanda watangajwe, gusa Barclays Capital bakorera ni banki y’Abongereza ikomeye ku rwego rw’isi aho ikoresha abakozi barenga 20000 mu bihugu 29 ikoreramo. Mu mwaka wa 2008, Barclays Capital, bakunze kwita kandi Barcap, yanyuzemo akayabo ka miliyari 1200 z’amadolari, ubaze ayo yabikijwe nayo yagurije abakiriya bayo.

Foto: Urugwiro Village

Kayonga J.

 

http://www.igihe.com/news-7-11-3802.htm

Posté par rwandaises.com