Mu rwego rwo gutera u Rwanda inkunga kugirango rugere ku ntego rwihaye y’iterambere ry’ubukungu no kurwanya ubukene (EDPRS), Banki y’Isi yemereye u Rwanda akayabo ka miliyoni 115,6 z’amadolari.

Iyi nkunga ikubiyemo igice kizishyurwa ndetse n’ikindi kitazishyurwa igenewe kuzafasha abikorera ku giti cyabo kwiteza imbere binyuze mu buhinzi ndetse no kugira uruhare mu itunganywa ry’amazi n’amashanyarazi, ikorwa n’isana ry’imihanda yo mu biturage.

image
Robert Bruce Zoellick,
umuyobozi wa banki
y’isi kuva muri 2007

Mu bindi ayo mafaranga azakoreshwamo hari ukongera ingano y’ibicuruzwa byoherezwa hanze ndetse no kugabanya ubushomeri.

Gahunda ya EDPRS mu Rwanda yatangijwe mu mwaka wa 2002, Banki y’isi yakomeje kujya itera inkunga u Rwanda mu rwego rwo kurufasha kugera ku ntego rwihaye mu rwego rwo kurwanya ubukene no kugera kw’iterambere ry’ubukungu.

Foto: WB
Uwimana P.

http://www.igihe.com/news-7-11-3814.html

Posté par rwandaises.com