Banyarwanda, Banyarwandakazi, aho muri hose, ndabaramukije. 

Iki ni igihe cyi cy’unamo twongera kwibuka abacu babuze ubuzima bwabo biturutse kubandi banyarwanda basangiye igihugu n’umuco. Nkaba mboneyeho umwanya wo kubasaba mwese ngo dufatanye tubasabire ku mana yaturemye twese igumye yakire roho zabo kandi
igumye ibahe iruhuko ridashira.  Ubundi ntawarukwiye kwambura ubuzima undi kuko
Imana yonyine niyo ibutanga ninayo ihamagara abayo igihe kigeze.  Amahano rero yagwiririye URwanda yatumye twese aho turi dusigarana intimba kumutima yo kubona twarabuze abacu, ntitwashoboye gutabara, dufatanye twese muri iki cyunamo kubibuka no kubasengera.

Mboneyeho gusaba abakuru kwigisha abakiri bato umuco wacu, wo gukundana, gutabarana, kworoherana, ubutwari, kuvugisha ukuli, kudahemuka, no kuicisha bugufi.  Iyo tukiza kwubahiriza umuco wacu, abanyarwanda ntibari kumarana bigeze haliya.  Aha rero niho twese twari dukwiye gushyira hamwe kugirango turengere umuco wacu kandi twubahirize ibireba ikiremwa muntu byose.

Ntawukwiye kunva ko asumba undi, twese twari dukwiye gucisha make, tugatahiriza umugozi umwe, wo kwubaka igihugu cyacu, tugasabana, tukabana neza n’amahanga duhereye kubaturanyi.

Ibibi rero byaranze amateka yacu tubyamaganire kure ahubwo tugumane ibyiza twigishwa n’umuco wacu: Nitwikosora, tuzaba tuteganyirije abana bacu, URwanda rwejo, aha rero, abacu twibuka muli iki gihe tuzaba tububashye, aho  bari byibuze babone ko abasigaye bikosoye kandi mubyo twabakorera nukuvugisha ukuli kubyabaye. 

Ukuntu bapfuye ntakirengera, uboroshe ikinyoma kwaba ari ukubasezeraho nabi, ahubwo tubabwize ukuli,aho bali banzunva baruhutse.

Twese hamwe muli iki gihe, tubahe icyubahiro bakwiye,tubasengere, tubature Imana Rurema. 

Mbanga y’inyabutatu, buli gihe cyose naharaniye icyahuza abanyarwanda bose, niyo masezerano yanjye imbere y,Imana n’imbere yanyu mwese nk’Umwami wanyu uganje(Constitutionnel).

Mbahoza kumutima, ndabakumbuye  cyane kandi nabasezeranije ko tuzabonana uyumwaka ijisho kulindi mu Rwanda. 

Imana Ibarinde aho muri hose, mu Rwanda no hanze yarwo.

Umwami Kigeli V

Jean Baptiste Ndahindurwa


Posté par rwandaises.com