07-04-2010

Prezida wa Republika Paul KAGAME arakangurira abanyarwanda kugira umuco wo gufasha abahungabanye  kugira ngo bashobore kwiyubaka no gufatanya n’abandi kubaka igihugu.Ubu butumwa bwari mu ijambo rye yagejeje ku banyarwanda n’abanyamahanga  mu muhango wo gutangiza icyunamo  cyo  kwibuka ku nshuro ya 16 genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda  mu 1994.
Uwo muhango wabereye  kuri Stade AMAHORO I Remera mu Mujyi wa Kigali. Prezida Kagame yasobanuye ko jenoside abanyarwanda bahora bibuka ari imwe mu ngaruka  z’ubutegetsi bubi. Umukuru w’igihugu yasabye abanyarwanda bose mu nzego zitandukanye  kwiyubakamo  umuco wo gufasha abanyarwanda bahura n’ibibazo by’ihungabana, kugira ngo bashobore kwigirira icyizere no gufatanya n’abandi kubaka igihugu.
Prezida Kagame yagarutse ku kibazo  cy’abinubira ko badafite ubwisanzure bwo kuvuga cyangwa kwandika atanga urugero ko ibyo bitumvikana namba mu gihe hariho n’abandika ibidafite umumaro kandi bakihanganirwa.Yanavuze ko buri wese by’umwihariko abayobozi bagomba kubazwa ibijyane n’inshingano zabo.
Prezida Kagame yanamaganye abanyapolitiki babangamira  gahunda z’imiyoborere myiza,  bashaka  gusubiza abanyarwanda mu kaga bababyemo. Ati impamvu twibuka ibyabaye mu Rwanda nuko politike mbi y’u Rwanda icyo gihe yivanze na politike mbi y’amahanga yahisemo gusenya igihugu kumugaragaro.
Ministre w’urubyiruko Joseph HABINEZA nawe yibanze ku butumwa bwo gufasha abanyarwanda bahura n’ibibazo by’ihungabana anasaba abanyapolitiki bafite ibitekerezo byo kuvutsa imvururu kwisubiraho .
Muri uwo muhango wari witabiriwe n’imbaga y’abanyarwanda hanatanzwe ubuhamya bw’umupfakazi washoboye kwiyubaka ashingiye ku gukurikiza gahunda za leta zo kwivana mu bukene.
Mbere y’uko umuhango nyirizina utangira kuri Stade Amahoro Iremera abayobozi bakuru b’igihugu bari kumwe n’abamwe mu bashyitsi baturutse mu mahanga basuye urwibutso rwa genocide rwa Gisozi ahashyizwe indabyo ku mva rusange ishyinguwemo imibiri y’inzirakarengane zibarirwa mu bihumbi 258.
Mu bashyitsi  bitabiriye uriya muhango hari intumwa zaturutse mu bihugu by’u muryango wa  Afrika  Y’uburasirazuba n’abaturutse mu bihugu bitandukanye byo kumugabane w’isi.

JOHN GAKUBA

 

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=186

Posté par rwandaises.com