U Rwanda ni igihugu kidakora ku nyanja ndetse bituma ubuhahirane n’ubucuruzi bwarwo n’ibindi bihugu bushingira ku bwikorezi bwifashisha umuhanda wo ku butaka.

Ubu bwikorezi buhenda u Rwanda, abavana cyangwa abajyana ibicuruzwa mu mahanga baremererwa n’ikiguzi batanga kuko akenshi kiba gihanitse.

Umushinga uri mu ihanzwe amaso ku gushyira iherezo kuri iyi mbogamizi ni uw’iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi ihuza u Rwanda n’ibihugu birukikije.

Abacuruzi bavana ibicuruzwa hanze bagaragaza ko nibura u Rwanda birusaba 4.990$ kuri kontineri itwara imizigo y’ibilo 25.400 mu gihe impuzandengo mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara icyo giciro kiri kuri 2.504$, ibintu bitorohera abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

U Rwanda rugaragaza ko uwo muhanda wa gari ya moshi uzagabanya 40% ku giciro cy’ubwikorezi rwatangaga, binoroshye urwo rugendo rw’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo ruvanayo.

By’umwihariko ku bacuruzi b’Abanyarwanda uzabagirira akamaro gakomeye kuko icyambu cya Dar es Salaam kinyuzwaho 70% by’imizigo iza cyangwa iva mu Rwanda.

Kuva ahagana mu 2000 ni bwo umuhanda wa Gari ya Moshi uhuza Umujyi wa Isaka muri Tanzania n’uwa Kigali mu Rwanda unyuze ku Rusumo watangiye kuganirwaho ariko ishyirwa mu bikorwa ryawo ritangira gutekerezwaho byihuse mu Ukwakira 2015 ubwo Perezida John Pombe Magufuli yajyaga ku butegetsi.

Amasezerano yo kubaka uyu muhanda w’ibilometero 532 yashyizweho umukono ku wa 9 Werurwe 2018. Uyu mushinga wagombaga gutwara miliyari 3.6$.

Ku ruhande rw’u Rwanda, inzira umuhanda uzanyuramo yerekana ko uzanyura ku Rusumo ukagera mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k’ibilometero 18 kagera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.

U Rwanda rukeneye miliyari 1.3$ azarufasha kubaka inzira ya gari ya moshi ireshya n’ibilometero 138 mu gihe Tanzania ari nayo ifite igice kinini [394 Km] izakoresha miliyari 2.3$.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ibikorwa by’Ubwikorezi (RTDA), Baganizi Patrick Emile, yabwiye IGIHE ko gari ya moshi izihutisha ubwikorezi bw’ibicuruzwa bivanwa ku byambu byinjizwa mu gihugu.

Yagize ati “Ni ibikorwa abakuru b’ibihugu byacu bemereye abaturage kandi koko bizatuvana mu bwigunge kuko u Rwanda ntabwo rukora ku nyanja, ubucuruzi bwarwo n’ubuhahirane bw’ibindi bihugu bushingira ku gutwara ibintu ukoresheje umuhanda.’’

Yavuze ko u Rwanda ruzungukira mu gutwara imizigo, kugabanya ikiguzi cy’ubwikorezi, guteza imbere ubukungu no koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu kuko kuyikura ku cyambu cya Dar es Salaam bihenze kandi bifata igihe kinini.

Ati “Igiciro cya mbere cyo kuyubaka [gari ya moshi] kirahenze ariko iyo ushyize mu myaka myinshi inyungu izaduha, ubona ko igiciro gihenze mu ntangiriro ariko tuzagenda tukigaruzamo muri izo nyungu zindi tuzagenda tubona.’’

Nubwo igihe uyu muhanda uzatangira kubakirwa kitaratangazwa, hari ibikorwa bica amarenga ko uri mu mishinga ya bugufi mu bikorwa remezo bihanzwe amaso.

Baganizi yakomeje ati “Ubu turi kwerekana aho iyo nzira izaca mu Rwanda, dushyiraho imbago z’aho gari ya moshi izaca. Tugenda tunabara imitungo kugira ngo hashakishwe amafaranga, tuzabashe kwishyura abafite ubutaka muri izo mbago no kubaka iyo gari ya moshi.’’

Usibye uyu mushinga u Rwanda ruhuriyeho na Tanzania, ruhuriye n’ibihugu bya Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo mu mishinga iri mu Muhora wa Ruguru. Watangijwe mu Ukwakira 2013, hagamijwe kwihutisha iterambere ry’imishinga ibi bihugu byiyemeje irimo kubaka umuhanda wa gari ya moshi, ibigega bitunganya peteroli n’impombo zayo zizayikwirakwiza, koroshya itumanaho n’ibindi.

Umuhanda wa gari ya moshi ni umwe mu mishinga ikomeye yitezweho guca burundu imbogamizi y’ibiciro by’ubwikorezi biri hejuru muri EAC nka kimwe mu bidindiza ubucuruzi bw’akarere, ntibuhangane n’ibindi bihugu.

Baganizi yavuze ko muri izo nzira zose hari gushyirwa ibimenyetso ndetse abahatuye bagasobanurirwa ibyerekeye uwo mushinga mugari uzahanyuzwa.

Ati “Izo nzira zombi turi kuzikora, hari Umuhora wa Ruguru hakaba n’Umuhora wo Hagati, hari uturuka Rusumo ukagera i Kigali n’uva Nyagatare ugera i Kigali. Zombi turi kuzikorera icya rimwe twerekana inzira y’ahantu zizanyura.’’

“Iyo turi gukora izo nzira aho gari ya moshi zizanyura, tugenda tumenyesha abaturage icyo gikorwa kuko dushyiraho imbago y’aho gari ya moshi izanyura ariko tukerekana n’imitungo igwa muri izo mbago. Abaturage tubamenyesha iby’icyo gikorwa, tukabamenyesha ko igihe nikigera tuzabaha ingurane ikwiye y’imitungo yabo.’’

Nubwo u Rwanda ari igihugu cy’imisozi miremire, mu kugena inzira uwo muhanda uzanyuramo nta mpungenge kuko inyigo yarangiye neza.

Ati “U Rwanda icyo rusabwa ni ubushobozi bwo kubaka iyo mihanda ya gari ya moshi ariko ubushobozi ni bwo turimo gushakisha. Nubwo u Rwanda rufite imisozi, hari n’ibindi bihugu bifite imisozi nkarwo kandi byubatse izo nzira za gari ya moshi. Natwe birashoboka nitubona ubushobozi bizakunda.’’

Abari gushushanya ahazanyura uwo muhanda bashinze imambo k’uva Rusumo ugera i Ndera mu Mujyi wa Kigali mu gihe uwa Kagitumba uzagera i Kigali wo bageze i Rwamagana bashyiraho.

Kugeza ubu, Tanzania yatangiye kubaka igice cyayo mu gihe u Rwanda ruratangira. Biteganyijwe kandi ko mu gihe ubusabe bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [RDC] bwakwemerwa, uyu muhanda uzagurwa ukagezwa mu Mujyi wa Goma cyangwa uwa Bukavu.

Kubona iyo Gari ya Moshi bizayorohera mu bucuruzi bwayo kandi na Tanzania, yungukire ku bwinshi bw’ibicuruzwa bizajya binyuzwa ku cyambu cya Dar es Salaam kinyuzwayo toni miliyari 1.76 z’ibicuruzwa biva cyangwa bijya muri RDC.

Biteganyijwe ko uyu muhanda uzajyamo gari ya moshi y’umuriro igenda kilometero 120/h mu gihe itwaye abagenzi na 180/h mu gihe itwaye ibicuruzwa.

Gari ya moshi itegerejwe mu Rwanda izanyura mu Turere twa Kirehe, Ngoma, Bugesera na Kicukiro; yitezweho kuzifashishwa mu bwikorezi bw’abantu n’imizigo.

Iyi Gari ya Moshi izajya ihagarara i Masaka mu Karere ka Kicukiro ahashyizwe ububiko bw’ibicuruzwa bivuye mu mahanga, bwafunguwe ku wa 21 Ukwakira 2019.

Ubu bubiko bwiswe Kigali Logistics Platform bwubatswe na Sosiyete Dubai Ports World izobereye mu gucunga no kubaka ububiko bw’imizigo iva cyangwa ijya mu mahanga. https://www.youtube.com/embed/Wt7NQIrDKUE Ahazanyura umuhanda wa gari ya moshi mu Rwanda hatangiye gushingwa imambo Ahashyirwa imambo ba nyiraho basobanurirwa ibijyanye n’umushinga uzahanyuzwa n’akamaro ubafitiye Abari gushushanya ahazanyura umuhanda wa gari ya moshi bashinze imambo kuva ku Rusumo ugera i Ndera mu Mujyi wa Kigali Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ibikorwa by’Ubwikorezi (RTDA), Baganizi Patrick Emile, yavuze ko gari ya moshi izihutisha ubwikorezi bw’ibicuruzwa bivanwa ku byambu byinjizwa mu Rwanda Gari ya moshi izagezwa mu Rwanda yitezweho koroshya ubwikorezi bw’abantu n’ibintu hagati yarwo n’ibihugu byo mu Karere https://www.youtube.com/embed/Wt7NQIrDKUE

Video: Mushimiyimana Azeem

Yanditswe na Kuya 15 Werurwe 2021

https://www.igihe.com/