Nyuma yuko hirya no hino mu gihugu kuri zimwe muri za biro z’itora, hagaragaye ikibazo cy’abakandida bakuyemo candidature zabo ku munota wa nyuma mu matora yabaye kuri uyu wa mbere y’abajyanama rusange n’abakandida b’abagore mu nama njyanama z’uturere, prezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora Prof. Karangwa Chrisologue aratangaza ko ibi ntacyo byahungabanyije ku migendekere myiza y’aya matora.

Muri aya matora, abaturage binubiye ko bageraga ku biro by’itora, bakahamenyera ko bamwe mu bakandida bavanyemo candidature zabo ku munota wa nyuma. Ibi bikaba byabaye ahanini ku bakandida bari basanzwe muri nyobozi z’uturere.

Mu kiganiro Prof. Karangwa Chrisologue yagiranye na Radio Rwanda, ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, yavuze ko zimwe mu mpamvu asanga zaba zatumye abo bakandida bavanamo candidature zabo, zishingiye ku gipimo cy’icyizere abiyamamazaga basanze abaturage babafitiye. Ibi bigaterwa nuko abo bakandida babonye umwanya uhagije wo kwiyamamaza, no kubazwa ibibazo n’abaturage bazabatora bashingiye ku migabo n’imigambi bagaragaje. Prezida wa komisiyo y’amatora, ashimangira ariko ko impamvu nyamukuru  zo kuvanamo candidature, ari ba nyirubwite ubwabo bazizi.

Komisiyo y’igihugu y’amatora ikaba yishimira ko yakiriye candidature nyinshi cyane mu mirenge yose y’u Rwanda ku myanya yagombaga guhatanirwa mu bajyanama rusange n’abakandida b’abagore bagomba kuzavamo 30% y’abagize inama njyanama ya buri karere.
Prof Karangwa Chrisologue yemeza kandi ko isaha y’I saa cyenda z’igicamunsi yari iteganyirijwe kurangiza igikorwa cyo gutora, yubahirijwe mu gihugu hose.

Nubwo uyu munsi w’amatora urinze urangira imibare y’ubwitabire bw’abatoye itarashyirwa ahagaragaza, prezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora ashingiye ku makuru y’abakozi b’iyi komisiyo bagenzuraga iki gikorwa hirya no hino mu gihugu, avuga ko ubwitabire bw’abatoye butari hasi ya 93%. Biteganyijwe ko ejo ku wa kabiri, aribwo hazatangazwa icyegeranyo rusange cy’ibyavuye muri ayo matora.

Saadah Hakizimana

Source ORINFOR

Posté par rwandaises.com