Umuherwe w’Umunya-Sudani, Mohammed Ibrahim ‘uzwi nka Mo Ibrahim’, yatangaje ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije muri demokarasi n’imiyoborere myiza ishingiye ku gutanga serivisi nziza mu nzego za Leta.

Mu mpera z’icyumweru gishize u Rwanda rwakiriye Inama ngarukamwaka yiswe ‘2018 Ibrahim Governance Weekend’, yanatangiwemo igihembo cya Mo Ibrahim, cyashyikirijwe uwahoze ari Perezida wa Liberia, Ellen Johnson Sirleaf, ndetse haganirwa no ku ngingo zirimo imikorere y’inzego za Leta muri Afurika.

Mu kiganiro umuherwe Mo Ibrahim, yagiranye na Televiziyo ya France 24, yasobanuye ko icyatumye kuri iyi nshuro bahitamo kuganirira mu Rwanda ari uko rwujuje ibyo bagenderaho birimo kuba nta bwumvikane buke muri politiki bushingiye ku matora buhari, hari umutekano nta ntambara za gisivili ziharangwa kandi abashyitsi boroherwa n’urujya n’uruza n’ibindi.

Mo Ibrahim yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyihariye kubera amateka yacyo, kandi kimaze gutera intambwe mu gutanga serivisi nziza mu nzego za leta, ari wo mutima w’imyoborere.

Yagize ati “Ndatekereza ko u Rwanda rwateye intambwe, turavuga ku ngingo hano yo ‘gutanga serivisi nziza mu nzego za leta, niwo mutima w’imiyoborere. Hari ugutanga uburezi, ubuzima, umutekano ku bantu, ibyo byose ni ingenzi cyane kandi nkuko wabivuze iki gihugu kiyobowe neza, ni ibintu bitangaje uko wabona viza ukoresheje ikoranabuhanga…”

Umunyamakuru Rob Parsons, yagarutse ku bavuga ko Perezida Kagame yakoze byinshi mu buzima, uburezi, iterambere n’ibindi ariko ku rundi ruhande uburenganzira bwa muntu, demokarasi ihuriweho, ibijyanye n’amategeko ugasanga bitameze neza.

Mo Ibrahim yamusubije ko demokarasi iri ahantu abaturage bashonje, batiga, cyangwa bativuza ntacyo iba imaze.

Yagize ati “Njya mbona mu bitangazamakuru byo mu Burayi na Amerika bavuga ngo iterambere n’imiyoborere ni ukugira amashyaka menshi. Ku bwanjye nkunda amashyaka menshi ariko nshima ko imiyoborere ari ikintu cyagutse. Abantu bashonje, nk’abaturage bo muri Sudani y’Epfo barimo kwicwa, bakanafatwa ku ngufu, mu magambo bafite uburenganzira bwo gutora, ariko se bibamariye iki?”

Yakomeje asobanura ko kuba icyegeranyo cy’Umuryango yashinze, Mo Ibrahim Foundation, kigaragaza ko u Rwanda ari igihugu kimaze gutera intambwe muri Demokarasi n’imiyoborere myiza bidasobanuye ko cyageze aho kijya, ahubwo ari ukwerekana ko ugereranyije amateka cyanyuzemo n’aho kigeze hari intambwe ishimishije yatewe.

Mo Ibrahim yatangaje kandi ko u Rwanda ari urugero rwiza muri Afurika, urebye iterambere rugezeho n’aho ruvuye.

Ati “Sinizege mbona igihugu cya Afurika kiyobowe neza nk’u Rwanda, ibi ni ibikorwa bidasanzwe byagezweho ntabwo twabishyira ku ruhande.”

Muri iki kiganiro cyamaze umwanya utarambiranye, uyu muherwe ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, yanenze ko Abanyaburayi bigize abarimu ba demokarasi kandi nabo batayigira, bagahora banenga Afurika gusa ntibanarebe n’ibyiza biri kuhakorwa.

Yagize ati “Reka nkubaze, ni ibihugu bingahe mu bigize EU bifite demokarasi isesuye, Hongrie ifite demokarasi, ni iki murimo kubikoraho, bimeze bite muri Pologne, Czech Republic…”

Yanenze kuba Afurika ifite ibihugu 54 ariko itangazamakuru ryo hanze yayo, Abanyaburayi n’abandi bagatangaza ko ari umugabane w’ibibazo, bagendeye gusa ku bibera mu bihugu bigera kuri birindwi, ni ukuvuga 4% by’ibiwugize.

Igihembo cyitiriwe umuherwe ‘Mo Ibrahim’ cyegukanwa n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ba Afurika, bamaze imyaka itarenze itatu bavuye ku butegetsi. Bakaba barayoboye batowe n’abaturage kandi bakubahiriza ibyo Itegeko Nshinga riteganya.

Indi nkuru wasoma: Perezida Kagame yavuze ku musimbura we, AU na ICC

 

Mo Ibrahim yatangarije France 24 ko u Rwanda ruri ku isonga mu bihugu biyobowe neza muri Afurika

 

Perezida Kagame na Mo Ibrahim

 

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Mo Ibrahim mu Nama yiswe ‘Ibrahim Governance Weekend’

 

Dr Mohammed Ibrahim, Umunya-Sudani uzwi cyane mu gucuruza telefoni akagira na Sosiyete y’Itumanaho ya Celtel

 

Amafoto: Village Urugwiro

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri

http://igihe.com/amakuru/article/sinizege-mbona-igihugu-cya-afurika-kiyobowe-neza-nk-u-rwanda-mo-ibrahim

Posté le 04/05/2018 par rwandaises.com