Ubutegetsi bwa Uganda bukomeje gukora iyo bwabaga mu gutera inkunga no gukingira ikibaba abacura imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nubwo itahweye kubapfubana, yaba iyo bategurira muri icyo gihugu cyangwa iyo bari batangiye kugeragereza mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Nyuma y’uko imigambi ya RNC ikomeje kujya hanze umwe ku wundi, amakuru ahamya ko Perezida Yoweri Museveni yatanze amabwiriza ku Rwego rwa Gisirikare Rushinzwe Iperereza, ngo rufashe mu gushyiraho ikigo cy’amahugurwa ku banyamuryango ba RNC, ku ngingo zatuma bagira imikorere ihamye.

Ni icyemezo cyakurikiye ikiganiro Museveni yagiranye na Kayumba Nyamwasa, bombi bakemeranya ko imigambi yabo yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ikomeje kubapfubana.

Ni mu gihe umutwe witwara gisirikare washinzwe na RNC hamwe n’amashyaka byishyize hamwe, P5, wasenywe bikomeye aho wari ufite ibirindiro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse abari abayobozi ba RNC bakayiyomoraho umusubizo, bakajya gushinga amashyaka yabo atemewe, ku buryo ngo abo bagabo bombi basanze bakeneye gushaka uburyo bushya bw’imikorere.

Ikinyamakuru Virunga Post cyatangaje ko ubwo Museveni yari amaze gusaba ko hajyaho amasomo yihariye ku banyamuryango ba RNC, CMI yahise ifata inzu y’ibanga i Mbuya mu murwa Mukuru Kampala, ndetse ihabwa uburinzi bukomeye. Hatanzwe amabwiriza ko amasomo ahita atangira gutangwa.

Hari amakuru ko icyiciro cya mbere cyamaze icyumweru, gisoza ku wa 20 Kamena, abandi bakomeza kugenda bahagera. Abanyamuryango ba RNC, Sulah Nuwamanya Wakabirigi na Prossy Bonabaana nibo bahuzabikorwa b’iyo gahunda, aho bafashwa na Frank Ntwali, muramu wa Kayumba Nyamwasa.

Mu bandi batanga amasomo harimo Gervais Condo uba muri Amerika akaba ari Umunyamabanga Mukuru wa RNC, Komiseri wa RNC ushinzwe ubukangurambaga, Epimaque Ntamushobora na komiseri ushinzwe itumanaho, Abdul Karim, uba mu Bwongereza. Abo ngo batanga amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho kimwe n’abandi bari mu Burayi, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nk’uko RNC yakomeje kubikora, abantu benshi ngo binjizwa muri uyu mutwe bashakishwa ahantu haba abanyarwanda benshi, aho mu baheruka kwinjizwa bakuwe mu bice bya Kampala, Kiboga, Kibale no mu nkambi y’impunzi ya Nyakivara.

Nuwamanya na Bonabaana ngo bakomeje kugendagenda muri ibyo bice bashakisha abanyamuryango, bakagenda mu modoka ya Toyota Altezza ifite ibirango UBB 294 Y. Virunga Post ivuga ko yanabonye uutonde rw’abitabiriye ayo mahugurwa, rukazatangazwa mu gihe kiri imbere.

Hari amakuru ko mu byo bigishwa by’ingenzi harimo impamvu bagomba kugira ingengabitekerezo bagenderaho, no gucura imigambi yabo mu ibanga.

Kuki gukorera mu ibanga?

Mu nama ya Gatuna yabaye ku wa 21 Gashyantare igamije gushakira umuti umwuka mubi umaze iminsi hagati y’u Rwanda na Uganda, Museveni yagaragarijwe ibimenyetso byose bigaragaza ibikorwa bya RNC muri Uganda.

Uyu mugabo wahavuye arakaye, ngo yahamagaje Sulah Nuwamanya na Prossy Bonabaana mu biro bye, hamwe n’abayobozi bakuru ba CMI, Abel Kandiho na CK Asiimwe wari umwungirije, ku wa 1 Werurwe 2020.

Inama ya Gatuna yari yasabye Uganda gusenya umuryango Self-Worth Initiative abakozi ba RNC bitwikira mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, birimo kwinjiza abanyamuryango bashya n’ubukangurambaga.

Aho gusenya uwo muryango nk’uko inama yabisabye, Museveni yateye hejuru itsinda rya RNC-CMI kuba ryarananiwe gukorera mu ibanga rikomeye. Nyuma yo gutanga amasomo ashingiye ku mateka ye mu rugamba rwo mu 1970 na 1980, yabahaye amabwiriza mashya, ku buryo bakora imirimo yabo mu bwiru.

Museveni ngo yasabye CMI guha Nuwamanya na Bonabaana uburinzi n’inzu z’ibanga bashobora gucungirwamo umutekano, abagomba kubigiramo uruhare bemezwa na Gen Maj Kandiho ubwe, bagahabwa amabwiriza na CK Asiimwe wari umwungirije.

Mu gihe bamaraga kwibwira ko nta wabakoraho, nibwo Bonabaana yariganyije umucuruzi Henry Mugisha uheruka kubajyana mu nkiko we na Nuwamanya, icyo gihe banamufungisha iminsi myinshi, bifashishije umupolisi bakorana, yitwaje ko nta wamukoraho kuko afite uburinzi bwa Museveni.

Kugeza ubu umuryango Self-Worth Initiative ukomeje ibikorwa, ndetse Nuwamanya na Bonabaana bakomeje kuvuga ko washinzwe ku gitekerezo cya Museveni, ko udashobora gufungwa nk’uko u Rwanda rwabisabye.

Ni mu gihe Guverinoma ya Uganda yavugaga ko wambuwe uburenganzira bwa gukora, ari nabyo byaherukaga kumenyeshwa u Rwanda muri Werurwe.

Icyo kinyamakuru kivuga ko kuba abo bantu bombi bakomeza kwigamba inkunga Museveni atera RNC, badakwiye kuba aribo batanga amasomo ku gukorera mu ibanga rikomeye, ahubwo bagombaga kuba abanyeshuri ba mbere bahabwa iryo somo.

Gusa ngo “Museveni akwiye kumenya ko u Rwanda rutazigera runanirwa kumenya icyo abanzi barwo barimo gutegurira mu gihugu icyo aricyo cyose cyo mu karere, harimo n’ibibafasha. Bityo amahugurwa ku gukorera mu bwiru nta byinshi azabafasha.”

Museveni kandi ngo akeka ko ugutsindwa gukomeje kuba kuri RNC gushingiye ku kutagira ingengabitekerezo ihamye, ku buryo ibyo yibwira ko gutanga amahugurwa ku ngengabitekerezo byazazana ugushyira hamwe muri RNC, ikagandukira Kayumba Nyamwasa, bishoboka gusa Kayumba na we yitabiriye ayo masomo, ariko atari umwigisha nka Sula Nuwamanya na Prossy Bonabaana.

Ni mu gihe na Museveni na we ngo akwiye ayo masomo, kuko ashyira imbere cyane ukwishyira hejuru kimwe na Kayumba, bakumva ko ibyo bagezemo byose ari bo bagomba kuba bari hejuru y’abandi. Perezida Museveni akomeje gufasha RNC mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Yanditswe na Kuya 10 Kanama 2020

https://igihe.com