Mu gihe hasigaye amasaha make ngo Abanyarwanda batuye, biga cyangwa bakorera mu mahanga bahurire mu Mujyi wa Bonn mu Budage muri Rwanda Day, abo mu Buholandi bambariye kwitabira iki gikorwa gifatwa nk’imbonekarimwe.

Rwanda Day igiye kuba ku nshuro ya 10 iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Ukwakira 2019.

Kimwe n’abandi Banyarwanda baba hanze y’igihugu, abo mu Buholandi na bo baserutse muri uyu munsi bategerejeho kumva impanuro z’Umukuru w’Igihugu.

Imyiteguro ya nyuma y’ahazabera Rwanda Day mu nyubako ya World Conference Center imaze imyaka irenga 20 yakira inama zikomeye, yashyizweho akadomo.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga, yabwiye IGIHE ko Abanyarwanda bishimiye kongera guhura na Perezida Paul Kagame no kuganira na we.

Yagize ati “Abanyarwanda bariteguye, bishimiye kongera guhura na Perezida Paul Kagame, bafite inyota yo gukurikira impanuro ze no kuganira na we.”

Yavuze ko mu buryo bw’umwihariko urubyiruko rutegereje kwakira impanuro z’Umukuru w’Igihugu ruzitabira ku bwinshi.

Ati “Turongera kwishimira ibyo tumaze kugeraho mu myaka 25 tumaze twibohoye, kongera kureba urugendo u Rwanda rumaze gukora, kureba aho tuvuye n’aho tugeze n’aho tugana. Muri uyu mwaka kubera hazaganirwa cyane ku kureba ejo hazaza urubyiruko ruzitabira ari rwinshi kandi rwiteguye gutanga ibitekerezo.”

Rwanda Day yajyanywe mu Budage itegerejwemo Abanyarwanda barenga ibihumbi bine baturutse ahantu hatandukanye ku Isi.

Kugeza ubu Umujyi wa Bonn wagezemo urujya n’uruza rw’Abanyarwanda n’inshuti zabo biteguye umunsi udasanzwe wa Rwanda Day.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, yavuze ko abashyitsi bahageze kandi biteguye.

Ati “Abantu bari kuza bafite ibyishimo kandi biteguye ibirori bya Rwanda Day, hari abaje uyu munsi cyane cyane abavuye hanze. Abavuye mu Rwanda n’abandi baturutse kure bahageze uyu munsi, ariko ababa i Burayi bazaza bavuye hirya no hino bazahagera ku wa Gatandatu.”

Yavuze ko biteguye kubakira neza kandi bakabereka urugwiro ruranga Abanyarwanda aho bari.

Mu Budage hari Abanyarwanda 1290 biganjemo abagiye kwiga bagera kuri 31%. Aba bose biteguye kwakira impanuro za Perezida Kagame.

‘Rwanda Day’ ni umunsi umaze kumenyerwa nk’uhuza Abanyarwanda bo mu gihugu, ababa mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, bagahuzwa n’intego imwe yo kuganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu cyabo.

Kuva ku wa 4 Ukuboza 2010 ubwo Rwanda Day yaberaga mu Bubiligi, uyu munsi wasize amateka akomeye mu mpande zose z’isi, yaba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Burayi aho wabereye. Umaze kwitabirwa n’abasaga ibihumbi 35 mu nshuro icyenda imaze kuba.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga, yavuze ko Abanyarwanda baba mu gihugu ahagarariyemo inyungu z’u Rwanda biteguye kwitabira Rwanda Day

Abanyarwanda ba mbere bageze i Bonn ahazabera Rwanda Day kuri uyu wa Gatandatu

Indi nkuru wasoma: Uko byifashe ahazabera Rwanda Day i Bonn (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe Kuya 4 Ukwakira 2019

Posté par rwandaises.com