Perezida Obama yagize icyo atangaza ku munsi hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 16 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Obama yagize ati “Ntibihagije kuvuga ngo ntibizongere,’” yongeyeho ati “Tugomba gusubira mu byo twiyemeje, tukongera ingufu mu gukumira ubundi bwicanyi na Jenoside.”

“Kuri iyi nshuro ya 16 hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, twerekeje ibitekerezo byacu ku baguye muri iyo Jenoside kandi turatekereza cyane ku barokotse iyo Jenoside yakorewe abatutsi. Abagabo, Abagore n’Abana barenga 800000 barishwe ndetse abatabarika ubu babayeho mu gahinda n’ihungabana, kubera amahano yagwiririye u Rwanda. “ ibyo byavuzwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, ku italiki ya 7 Mata 2010, ubwo hatangizwagwa icyumweru cyo kwibuka mu Rwanda.

Obama yagize ati ntabwo bihagije kuvuga ati “never again (ntibizongere).” Tugomba gusubira mu byo twiyemeje, noneho tukongera ingufu mu gukumira ubundi bwicanyi na Jenoside. Twinjiwemo n’ibikorwa byiza abanyarwanda bimirije imbere aribyo gutera imbere, twifatanyije n’abanyarwanda ndetse n’isi yose mu gihe twibuka jenoside ».

“Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, zibanye neza n’u Rwanda, kandi tuzakomeza gushyigikira u Rwanda mu nzira y’iterambere rirambye, kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, n’amahoro arambye mu Rwanda no mu karere », ayo ni amagambo yavuzwe na Perezida Barack Obama.

Kanda hano usome iyo nkuru kuri politico.com

Foto: Politico.com
MIGISHA Magnifique

http://www.igihe.com/news-7-11-3949.html

Posté par rwandaises.com