Ni ku nshuro ya kane uru rubyiruko rugize La Fraternite de la revelation rukora ibikorwa nk’ibi mu gihe cyo kwibuka ; Kuri iyi nshuro rero rukaba rufite ibikorwa rwateguye kimwe muri byo kikaba ari icyo batangije uyu munsi takiki ya 08 Mata 2010 ku rusengero rw’Inkuru Nziza mu mugi wa Kigali.

image
Izi nyigisho zitabiriwe n’abantu benshi

Iyi gahunda ikaba ari iy’inyigisho za gikirisitu zizajya zitangwa cyane cyane na Pasiteri Rutayisire Antoine akaba na Visi Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge.

Ingingo y’uyu munsi rero yari ijyanye n’icyo Imana ivuga ku mutima w’umuntu aho yagiye yifashisha ingero z’amagambo yanditse muri Bibiliya, akaba yavuze ko umutima w’umuntu ugira utwumba twinshi tuba tugenewe kujyamo urukundo afitiye cyangwa afitiwe n’abantu cyangwa n’ibintu bitandukanye.

Yagize ati « Impamvu abantu benshi barira muri ibi bihe ni uko hari ibyumba bimwe byo mu mutima yabo biba birimo ubusa kuko hari ubwoko runaka bw’ urukundo biba bitakibona ».

Yagiriye inama abakristu ababwira ko igihe bumva bafite agahinda bajya bagana ahantu hirereye maze bagatura Imana agahinda n’amaganya yabo bakarira bakabwira Imana ikibaremereye umutima cyose nayo ikabasubiza umunezero.

Yagarutse no kuri bamwe mu bashumba b’amatorero abakristu babo batabona ngo bababwire ibibazo byabo bikaba byatuma n’ako gahinda rimwe na rimwe babura uwo bagatura.

image
Rutayisire Antoine yigisha ku mutima w’umuntu

Mu gusoza izi inyigisho hatanzwe amaturo yo gushyigikira imfubyi za Jenoside ndetse akaba ari nako bizajya bigenda muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.

Mu kaganiro gato yagiranye n’abanyamakuru, Bwana Rutayisire yagize icyo avuga ku buryo ikibazo cy’ihungabana gihagaze n’ibyakozwe mu rwego rwo guhangana naryo,yavuze ko urebye ikibazo cy’ihungabana kititaweho cyane kubera ko kenshi abahungabana badakunze gusanga abajyanama kandi aribo baba bahawe amahugurwa kandi nabwo ababona ayo mahugurwa bakaba bacyiri bacye bakaba batanakunze gusanga abantu ngo babigishe cyangwa babafashe ahubwo ugasanga bagombye gutegereza ko hari uwahungabanye ubageraho kugirango bagire icyo bakora.

Yakomeje agira ati « Hakenewe rero kwigisha abantu ko kurwana n’ihungabana ari ikibazo cya buri wese ndetse no kubigisha uburyo bashobora gufasha buri muntu wese waba uhuye n’icyo kibazo ».

Yongeyeho kandi ko ihungabana atari ikibazo cy’ibitekerezo ahubwo ari ikibazo cy’umutima cyangwa amaranga-mutima.

Ku bijyanye na gahunda urubyiruko rwa Fraternite de revelation rufite muri iki gihe, Umuyobozi wayo Usenga Lambert we yavuze ko bafite gahunda z’isanamitima arizo zizajya zibera ku Nkuru Nziza buri saa sita kugeza taliki ya 13Mata,hari kandi ibiganiro bizahita ku maradiyo Umucyo na City Radio bizageza taliki ya 13 Mata, mu gusoza icyumweru cy’icyunamo bakazakora urugendo rwo gusura abana bibana bo mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro aho bazabashyikiriza inkunga izaba yatanzwe muri izi nyigisho zo ku Nkuru nziza.

image
Usenga Lambert Umuyobozi wa Fraternite de revelation


Foto :Cyril N.

Cyril NDEGEYA

http://www.igihe.com/news-15-52-3951.html

Posté par rwandaises.com