Kugira ubutwari bwo kwiyubaka bakubaka n’igihugu.” Ubu ni ubutumwa umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana Mulenzi Abdadallah yagejeje ku bacitse ku icumu mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 16 jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, umuhango wabereye mu Karere ka Nyanza, mu Kagali ka Nyanza aho abantu bunamiye imibiri y’inzirakarengane zirenga ibihumbi bitanu zishyinguye ku rwibutso rwa Nyanza.

Abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 basabwe kwigirira icyizere cyo kubaho kandi bakabaho neza. Ahangaha, umuyobozi w’Akarere ka Nyanza akaba yaboneyeho kwizeza abacitse ku icumu bataragerwaho n’amacumbi ko na bo bazubakirwa .Magingo aya, Akarere ka Nyanza kakaba kamaze kubakira abacitse ku icumu amacumbi arenga igihumbi na magana atandatu.

Imvugo zo kwica kandi ngo igomba gucika n’uzikoresheje akabihanirwa kuko ngo usanga abantu banabikoresha no mu mikino ya gicuti. Ibyo rero ngo bigomba gucika kuko ari ugukinisha ubuzima bwa mugenzi wawe .

Murenzi yagize ati “ umuntu iyo avuze ngo yakwica, ubundi yagakwiye guhita yitwa umwicanyi, ariko ubimwise nyuma y’imvugo yihaye, usanga ikibazo kivutse; tukaba dushaka no gushyira muri gahunda kujya dukurikirana abantu nk’abo nib o bagumya gukinisha ubuzima bwa bagenzi babo; umuntu navuga ngo “nakwica, inzego z’umutekano zihite zimufata.”

Uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Busasamana, Bwana Ngirinshuti Jean Pierre we yagaragaje impungenge za bamwe mu bakoze ibyaha batoroka nyuma yo gukatirwa, akaba yaboneyeho gusaba ubuyobozi kwita kuri bene abo bantu kuko bashobora guhungabanya umutekano w’abacitse ku icumu. Yagize ati “numva rero inzego z’ubuyobozi zakora uko zishoboye, abantu bazerera, baba aho batavuka babanza bagahabwa ibyangombwa byo kuhaba”

Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 16 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 watangijwe n’urugendo rwaturutse ku rwibutso rwa Kavumu rugana ku rwibutso rwa Nyanza; hose ni mu Murenge wa Busasamana.

Mu gikorwa cyo kwibuka mu Karere ka Nyanza, ngo hateganyijwe ko hazubakwa amacumbi y’abacitse ku icumu , gusura impfubyi n’abapfakazi ndetse hakaba hanateganyijwe ibiganiro.

NTIVUGURUZWA Emmanuel/Nyanza


http://www.igihe.com/news-7-11-3940.html

Posté par rwandanews.be