. Yashyizwe ku rubuga na   

Mzee Amos Kaguta, Se ubyara Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yitabye Imana aguye mu bitaro byigenga byo mu Mujyi wa Kampala byitwa International Hospital Kampala.

 

Nyakwigendera Mzee Amos Kaguta. Photo: Redpepper

Nyakwigendera Mzee Amos Kaguta. Photo/Internet

Uyu munsi mu gitondo nibwo umuryango wagize icyo utangaza kuri uyu mukambwe waryamiye ukuboko kw’abagabo ufite imyaka 96.

Itangazo bashyize ahagaraga rigira riti “Bwana Museveni n’Umuryango wa Kaguta wose tubabajwe no kubamenyesha urupfu rwa Mzee Kaguta witabye Imana afite imyaka 96, rwabaye uyu munsi saa moya za mugitondo muri International Hospital Kampala. Umuryango urashimira byimazeyo abaganga bamwitayeho mu bihe bye byanyuma.”

Imihango yo gushyingura Nyakwigendera izatangazwa mu minsi iri imbere nk’uko Lindah Nabusayi Wamboka wungirije Umwanditsi w’Ibiro bya Perezidansi ya Uganda yabitangarije Ikinyamakuru The monitor.

Mu cyumweru gishize, umuryango wa nyakwigendera ndetse n’abaganga bari banze kugira byinshi batangaza ku burwayi bwe ariko Dr Diana Atwine umuganga usanzwe wita kuri uyu muryango yatangaje ko Mzee Amos Kaguta yari yajyanywe kwa muganga afite ubu babare bukabije mu nda.

Gusa hari n’andi makuru avuga ko uyu musaza yari arwaye umutwe cyane nubwo ntacyo umuryango we wabivuzeho.

Ubwo babazwaga icyatumye uyu musaza ajyanwa mu bitaro ikubagaho ku wa kane w’icyumweru gishize, abakozi bo muri Biro bya Perezida wa Uganda banze kugira icyo babitangazaho bavuga ko icyo ari ikibazo kireba umuryango.

Perezida Yoweri Tibahaburwa Kaguta Museveni niwe mfura ya Nyakwigendera mu bana yabyaranye n’umugore we wa mbere, Nyakwigendera Esteri Kokundeka Nganzi. Museveni ava indi imwe na Dr. Violet Froerich Kajubiri na Gen. Caleb Akandwanaho uzwi cyane ku izina rya Salim Saleh.

Mu gitabo Perezida Yoweri Tibahaburwa Kaguta Museveni yanditse cyitwa “Sowing the Mustard Seed”, yavuze ko Se ari umuntu w’Umunyembaraga kandi ugira ikinyabupfura n’imico myiza bidasanzwe.

Museveni kandi yavuze uburyo Se yabarwaniye intambara ikomeye kugira ngo bagere aho bageze ubu, ubwo yabajyana mu ishuri bakiga ndetse abatoza n’imico myiza.

 

INKINDI Sangwa
UMUSEKE.COM

Posté par rwandaises.com