Higiro Prosper mu gikorwa cyo kwiyamamaza (Foto/Arishive)

Nzabonimpa Amini

KARONGI – Ku munsi wa 09 wo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, ku wa 29 Nyakanga 2010, Umukandida  w’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana (PL), Prosper Higiro, yiyamamarije ku kibuga cya ETO Kibuye mu Karere ka Karongi ndetse akomereza icyo gikorwa ku kibuga cya Gihango aho bita Kongo Nil mu Karere ka Rutsiro.

Ubwo yiyamamazaga mu Karere ka Karongi, Prosper Higiro yagize ati “Inyungu izava muri Gaz Methane igiye gutangira gucukurwa mu Kiyaga cya Kivu, ni muntora nzayishora mu bikorwa Remezo n’imishinga ifitiye akamaro abaturage ba Karongi ndetse n’Uturere bihana imbibi dukora ku kiyaga cya Kivu.”

Ubu ni bwo butumwa Umukandida wa PL Higiro Prosper yagejeje ku bayoboke ba PL basaga 250 bari baje kumva imigambi afitiye Akarere ka Karongi.

Higiro kandi yabasabye kumugirira icyizere bamutora ndetse banamusabira amajwi mu baturanyi babo, kuko natorwa ngo azihutira gusana umuhanda Karongi–Muhanga bitewe n’uko ugaragara ko utangiye kwangirika, ikindi yabijeje ni ukuvugurura uburezi bw’u Rwanda aho ubumenyi bwigishwa bwaba ibisubizo by’ibibazo by’abaturage.

By’umwihariko, Uturere dukikije ikiyaga cya Kivu turangwa n’imisozi miremire ihanamye, Higiro yavuze ko  natorwa azihutira kwigisha ubumenyi buzifashishwa mu kurengera ibidukikije, haterwa ibiti, kurwanya isuri n’ibindi byatuma iyo misozi iturwa.

Umukandinda wa PL kandi yanakomeje asobanura izindi gahunda afitiye Abanyarwanda by’umwihariko abarwanashyaka ba PL,  ko zikubiye mu ntego eshatu z’ishyaka ari zo Ukwishyira ukizana, Ubutabera n’Amajyambere.

PL kandi ngo  ifite intego y’uko mu gihe cy’imyaka irindwi, buri Kigo Nderabuzima kigomba kuba gifite Umuganga (doctor) 1, kandi ngo ibyo PL ikaba yarabigennye ari uko yabonye ko bizashoboka.

Ntagara JMV, uharagariye PL mu Karere ka Karongi yatangaje ikinyamakuru Izuba Rirashe ko bafite abayoboke benshi bari mu Mirenge yose igize Karongi basaga 70.000, bakaba biteguye neza amatora y’umukuru w’igihugu. Ntagara akomeza asobanura ko bamaze gutegura abantu 2 bazahagararira PL ahazatorerwa hose ko ari 88 ndetse no mu byumba by’itora 540.

Murenzi Gaspard, umuyoboke wa PL yemeza ko azatora PL, kubera imigambi myiza umukandinda wabo abafitiye. Na ho Mukamusana Hélène umuyoboke wa PL kuva igishingwa mu mwaka wa 1991, ashimangira ko yayihisemo  kubera intego zayo  zishingiye ku Ukwishyira ukizana.

Mitali Protais, Perezida wa PL we yashimye intambwe PL igezeho yo gutanga umukandinda ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu agira ati “N’ubwo hari abaduhungabanyije, twarongeye turisana none tugeze ku rwego rwo kwihitiramo umugabo wakomeza guteza imbere ibitekerezo byacu, nkaba nsaba abanyakarongi kumushyigikira.”

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=426&article=15947

Posté par rwandaises.com