Paul Kagame, Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi I Nyamasheke yakiranywe urugwiro n’abaturage batagira ingano (Foto/J. Mbanda)

Egide Kayiranga

NYAMASHEKE – Ku wa 29 Nyakanga 2010, ku isaha ya saa munani n’iminota cumu n’itanu, ni bwo umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame yarasesekaye ku kibuga cy’umupira kiri ku nkengero z’ikiyaga cya kivu mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke maze asanganirwa n’urufaya rw’amashyi n’impundu n’indirimbo zimurata biva mu bakunzi be n’abumuryango FPR Inkotanyi basaga ibihumbi 135.

Mu ijambo yabagejejeho, Paul Kagame yababwiye ko icyatumye abasura ari ukubashimira ibyiza byinshi bagezeho, ati “ ibi biragaragaza ko igikombe cy’imihigo mwahawe cyerekana ko muri aba mbere mu kumva politiki nziza ya FPR Inkotanyi ndetse bikanagaragaza ko muzi guhitamo neza.”

Yababwiye ko bumva kandi banabona ibikorwa, bityo ko bagomba guhitamo neza ngo kuko bizafasha guteza imbere birushijeho ibihingwa by’icyayi n’ikawa byiza bisanzwe byera mu Karere kabo ndetse ngo bakanasagurira amahanga.

Ati “ni ubwo tariki ya 9 Kamena 2010 itinze kugira ngo mwitorere umukandida wanyu, ntibibabuze gukomeza gukora mwiteza imbere.”

Perezida Kagame yibukije iyi mbaga ko gahunda ya FPR Inkotanyi ari uguteza imbere uburezi kuri bose ndetse anabemerera ko buzarenga imyaka 9 bukagera kuri 12, kubaka imihanda, kurwanya ubukene n’ibindi. Ati “ Tuzabafasha kubyaza umusaruro ikiyaga cya kivu ndetse n’itumanaho, duha buri muturage umuriro ukomoka ku mashanyarazi maze muyakoreshe neza mwongera umusaruro wanyu.”

Mu ijambo rito ukuriye ibikorwa byo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi Fidel Ndayisaba yavuze ko ibikorwa by’umukandida Paul Kagame byigaragaza, ati “ntawabarusha kubimenya kuko yabarinze ubukene none musigaye musagurira amagana.”

Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Rugira Amandine, nk’umwe mu bakomoka muri ako Karere, yavuze ko Leta iyobowe na FPR ari yo yamutoranyije ngo ahagararire u Rwanda mu mahanga, ibi ngo bikaba bitarigeze bibaho kuri Leta zayibanjirije. Ati “uretse nibyo kandi bampaye akazi mu nzego zitandukanye.”

Abahagarariye inzego z’urubyiruko n’iz’abagore muri ako Karere bose bashimye politiki n’ibikorwa by’indashyikirwa by’Umuryango FPR Inkotanyi ngo kuko byabafashije kugera ku iterambere.

Abitabiriye iki gikorwa bashimishijwe n’abahanzi bamaze kwamamara mu Rwanda barimo Kitoko, Tom Close, Rafiki ndetse n’abahanzi bakomoka muri ako Karere basusurukije abitabiriye iki gikorwa aho baririmbaga bagira bati “Kagame Paul intore idatenguha”.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=426&article=15946

Posté par rwandaises.com